Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’ ukinira AEL Limassol yo mu Cyiciro cya Mbere muri Chypre n’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, yasubukuye imyitozo nyuma y’amezi arindwi yaravunitse ivi.
Mangwende yavunitse mu mukino yakinnye tariki ya 14 Ukuboza 2024, ubwo ikipe ye yakinaga na Omonia, akavamo ku munota wa 17. Kuva icyo gihe yari atarongera kugaragara mu myitozo cyangwa imikino y’ikipe ye.
Muri Mutarama 2025 Mangwende yabazwe ivi, ariko ahabwa igihe gihagije cyo gukira. Muri Mata 2025 yatangiye gukora imyitozo yoroheje.
Ku wa Mbere, tariki ya 14 Nyakanga 2025, ubwo AEL Limassol ifite umutoza mushya Paolo Tramezzani yatangiraga imyitozo yitegura umwaka utaha w’imikino wa 2025/26, mu bakinnyi yari kumwe na bo harimo na Mangwende wamaze gukira neza imvune.
Imanishimwe yageze muri AEL Limassol mu mwaka ushize. Yayikiniye imikino 13 gusa mbere y’uko avunika.
Imvune yagize yatumye atagaragara no mu bakinnyi Ikipe y’u Rwanda yifashishije mu gihe cy’imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi yabaye muri Werurwe 2025, n’imikino ya gicuti yabereye muri Algeria muri Kamena 2025.
Imanishimwe Emmanuel ’Mangwende’ yamaze gukira neza imvune yo mu ivi
Imanishimwe Emmanuel ’Mangwende’ yasubukuye imyitozo nyuma y’amezi arindwi afite imvune
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *