Abanyarwanda 2 bitwaye neza kurusha abandi mu irushanwa rya CHAN 2018 aribo Manzi Thierry myugariro wa Rayon Sports na Bizimana Djihad ukina hagati mu ikipe ya APR FC bari kwifuzwa n’amakipe yo hanze y’u Rwanda harimo n’ayo mu barabu.
Nkuko amakuru agera ku Umuryango abihamya,aba basore bakomeje kwifuzwa cyane n’amakipe akomeye hanze y’u Rwanda kubera ukuntu bitwaye muri iri rushanwa kuko banabaye abakinnyi bitwaye neza mu mikino 2 Amavubi yitwayemo neza.
Manzi Thierry yabaye umukinnyi (…)

Manzi Thierry yabaye umukinnyi witwaye neza mu mukino Amavubi yatsinze Equatorial Guinea igitego 1-0 ari nawe wagitsinze mu gihe Bizimana Djihad yabaye umukinnyi w’umukino U Rwanda rwanganyije 0-0 na Nigeria.
Aba basore 2 ni bamwe mubo amakipe yabo agenderaho ndetse bombi baherutse gusinya amasezerano y’imyaka 2,bivuze ko ikipe ibashaka izatanga agatubutse.
Manzi Thierry ari mu bakinnyi 11 bitwaye neza mu matsinda y’imikino ya CHAN batowe n’ikinyamakuru Goal.com.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *