Manzi Thierry yafashije Al Ahly Tripoli gukoza imitwe y’intoki ku Gikombe cya Shampiyona
Yanditswe: Thursday 07, Aug 2025
Al Ahly Tripoli yanyagiye Asswehly ibitego 3-0 mu mukino wa kane mu ya kamarampaka izagena ikipe yegukana Igikombe cya Shampiyona ya Libya, ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo.
Mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 6 Kanama 2025, ni bwo ku kibuga cya Città di Meda Stadium kiri mu mujyi wa Meda wo mu Butaliyani habereye uyu mukino.
Aya ni amwe mu makipe atandatu ari gukinira muri icyo gihugu imikino ya kamarampaka nyuma yo kwitwara neza mu mwaka w’imikino wa Shampiyona yo muri Libya ya 2024/25.
Mu bakinnyi 11 Al Ahly Tripoli yabanje mu kibuga harimo myugariro w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Manzi Thierry, uri gufasha iyi kipe mu buryo bushoboka, ndetse akaba yaranakinnye umukino wose.
Nyuma y’uko amakipe yombi ahanganye mu gice cya mbere akabura ibitego, Manzi Thierry yinjije ikipe ye mu mukino ku munota wa 51 nyuma yo gutsinda igitego cya mbere.
Hashize iminota 20, Ghayléne Chaaleli yatsinze igitego cyongereye icyizere Al Ahly Tripoli. Asswehly yananiwe kwishyura ibi bitego byose ahubwo Omran Al Tawerghi ayishyiramo icya gatatu.
Gutsinda ibitego 3-0 byahise bituma Al Ahly Tripoli irushaho gusingira igukombe cya Shampiyona ya 2024/25, dore ko iyoboye urutonde rw’agateganyo n’amanota 10.
Iyi kipe ikinamo na Bizimana Djihad utari gukina, irabura gutsinda umukino umwe uzayihuza na Al Ahly Benghazi ku Cyumweru, tariki ya 10 Kanama 2025. Iyi kipe ni yo bikurikiranye, irushwa amanota abiri gusa.
Manzi Thierry ni umwe mu nkingi za mwamba ziri muri Al Ahly Tripoli
Abakinnyi ba Al Ahly Tripoli bishimira igitego cyatsinzwe na Manzi Thierry
Manzi Thierry ni we wafunguye amazamu ku munota wa 51
Manzi Thierry yishimira igitego
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *