skol
fortebet

Manzi Thierry yashyize yerekeza i Burayi nyuma y’igihe akina mu Rwanda [AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 10, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Myugariro Manzi Thierry wari umaze imyaka ibiri akinira ikipe y’Ingabo z’u Rwanda ya APR FC, yerekeje muri Georgia ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 09 Nyakana 2021.
Manzi Thierry wanakiniye Rayon Sports yagiye ku mugabane w’u Burayi muri Georgia aho yafashe rutemikirere ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu,aho agiye gukina mu ikipe yitwa FC Dila Gori yo mu kiciro cya mbere muri Georgia.
Manzi Thierry wari na kapiteni wa APR FC, yageze muri iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda muri 2019 aho (...)

Sponsored Ad

Myugariro Manzi Thierry wari umaze imyaka ibiri akinira ikipe y’Ingabo z’u Rwanda ya APR FC, yerekeje muri Georgia ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 09 Nyakana 2021.

Manzi Thierry wanakiniye Rayon Sports yagiye ku mugabane w’u Burayi muri Georgia aho yafashe rutemikirere ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu,aho agiye gukina mu ikipe yitwa FC Dila Gori yo mu kiciro cya mbere muri Georgia.

Manzi Thierry wari na kapiteni wa APR FC, yageze muri iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda muri 2019 aho yayigezemo avuye muri Rayon Sports.

Manzi Thierry agiye afashije APR kwegukana ibikombe bibiri bya Shampiyona iyi kipe yegukanye idatsinzwe umukino n’umwe mu mikino ya shampiyona ebyiri zose.

Yanafashije Rayon Sports kwegukana ibikombe birimo icy’amahoro na Shampiyona mbere y’aho.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa