skol
fortebet

Marcus Rashford yambitse impeta umukobwa bakundanye kuva mu bwana [AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 26, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Rutahizamu Marcus Rashford yambitse impeta umukunzi we bakundanye bakiri umwana,amusaba ko yamubera umugore ubwo bari basohokanye i Hollywood.
Uyu mukinnyi ukinira ikipe ya Manchester United w’myaka 24, yasabye Lucia Loi, nawe ufite imyaka 24, ko yazamubera umugore ubwo bazengurukaga i Los Angeles.,undi ahita abimwerera amwambika impeta.
Uwahaye amakuru ikinyamakuru The Sun yagize iti: “Barishimye cyane. Marcus yari amaze igihe ategura ibi kandi yashakaga kubigira umwihariko.
“Ku wa (...)

“Ku wa kabiri, basohokanye mu ijoro ry’urukundo muri LA hanyuma amwambika impeta. Byari biryoshye cyane.

Nyuma bishimanye n’itsinda ry’inshuti magara zabo - zirimo mugenzi we muri Manchester United Jesse Lingard."

Rashford na Lucia berekeje muri Amerika nyuma yuko ikipe ye ya United itsinzwe na Crystal Palace ku munsi wa nyuma wa shampiyona.

Bavuga ko aba bombi basangiriye muri resitora y’ibyamamare yo muri LA,mbere y’uko Rashford asaba Lucia urangije kaminuza kuzamubera umugore.

Bombi bishimiye ijoro ryabo bari hejuru y’inzu ifite igisenge cyo hejuru aho uba ureba ikirere cya Hollywood.

Uwatanze amakuru yagize ati: "Ababigizemo uruhare bose bishimiye aya makuru yo kwambika impeta.

Lucia yagize uruhare runini mu mibereho ya Marcus kuva ku ishuri, amuha gutuza,agaciro ndetse n’icyizere, ibyo bikaba bidakunze kuboneka kuri iyi si.

"Uyu ni umwanya udasanzwe wakiriwe kuri bo bombi kandi nta kindi bifurijwe uretse ibyiza."

Bombi batangiye gukundana bari Ashton ku ishuri rya Mersey, i Sale, muri Greater Manchester, igihe bari bafite imyaka 15.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa