skol

Maroc yasaruye arenga miliyari 2600 Frw mu Gikombe cya Afurika

Yanditswe: Tuesday 27, Jan 2026

featured-image

Guverinoma ya Maroc yatangaje ko yasaruye miliyari 1,5 z’Amayero [arenga miliyari 2600 Frw], mu Gikombe cya Afurika giheruka kuhabera, nubwo itarunguka ayo yashoye.

Kuva tariki ya 21 Ukuboza 2025, kugeza ku ya 18 Mutarama 2026, imijyi itandatu yabereyemo imikino y’ibihugu 24 byarimo bihatanira Igikombe cya Afurika cya 2025.

Ni irushanwa ryari riteguye ku buryo budasanzwe kuko abarikurikiye ku bibuga ari 1.340.022, aho buri mukino warebwaga n’abafana 25.770, hatabariwemo abari barikurikiye ku bitangazamakuru bitandukanye, dore ko ibigera ku 111 byaryerekanaga mu buryo bw’ako kanya.

Ibi byatumye amafaranga yinjiye aturutse kuri iri rushanwa mu buryo butandukanye agera kuri miliyari 1,5 z’Amayero [2.603.250.000.000 Frw] nk’uko byatangajwe na Gubverinoma ya Maroc.

Nubwo aya mafaranga yijiye ari menshi, ntaho bihuriye n’inyungu kuko mbere yo kwakira iri rushanwa, iki gihugu cyashyizemo miliyari 2,3 z’Amayero [3.991.650.000 Frw].

Aha harimo amafaranga yo kuvugurura ibibuga byakiniweho, imihanda n’ibindi bikorwaremezo kugira ngo iki gihugu gikomeze kuba igihangange mu kwakira amarushanwa akomeye yo ku rwego rw’Isi.

Iri rushanwa ryakoze amateka yo kuba irya mbere rigize abaterankunga benshi, aho bari 23, batumye Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) rikuramo miliyoni 300 z’Amayero [520.650.000.000 Frw].

Usibye iri rushanwa kandi, iki gihugu kiri kwitegurwa kwakira Igikombe cy’Isi cya 2030, aho kizafatanya na Espagne na Portugal, mu gihe kiri kwifuza guhabwa Igikombe cy’Isi cy’Amakipe cya 2029.

Igikombe cya Afurika giheruka cyegukanywe na Sénégal, nyuma yo gutsinda Maroc yakiriye irushanwa igitego 1-0.

Ikipe y’Igihugu ya Sénégal i yo yegukanye Igikombe cya Afurika

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa