Ikipe y’igihugu ya Maroc mu mupira w’amaguru,ibaye iya kabiri nyuma ya RDC yegukanye igikombe cy’Afurika cy’abakina imbere mu gihugu CHAN nyuma yo gutsinda Mali ku mukino wa nyuma ibitego 2-0.
Maroc niyo ya mbere itwaye iki gikombe yikurikiranya kuva cyatangira gukinwa kuko kuri iki cyumweru yerekanye ubuhanga bwayo itsinda Mali ibitego 2-0.
Maroc yari mu itsinda C hamwe n’u Rwanda banganyije 0-0,yagowe n’igice cya mbere cyaranzwe n’imbaraga nyinshi z’abanya Mali ndetse n’amakosa menshi.
Mu gice cya kabiri Maroc yari iyobowe na kizigenza Hafidi mu kibuga hagati yashoboraga kubona penaliti hakiri kubera ikosa ryakorewe rutahizamu wayo Rahimi gusa VAR yaje gutuma umusifuzi yemeza ko nta kosa ryabaye.
Maroc ifite abasore barebare yafunguye amazamu ku munota wa 69 w’umukino,ku gitego cyatsinzwe na myugariro Soufiani Bouftini n’umutwe ku mupira wari uturutse muri Koloneri.
Ku munota wa 79,Maroc yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na kapiteni wayo Ayoub El Kaabi inzozi za Mali zo kwishyura ziyoyoka.
Mali yaje kurangiza umukino ari abakinnyi 10 kuko umukinnyi wayo Issiaka Samake yahawe ikarita itukura nyuma yo gukandagira umukinnyi wa Maroc.
Maroc itwaye iki gikombe yibasiye amakipe cyane kuko guhera mu mukino wa nyuma wo mu itsinda C itsinda Uganda 5-2,muri ¼ yatsinze Zambia 3-1,muri ½ yatsinze Cameroon 4-0.Maroc yatsinze ibitego 16 yinjizwa 3
Ikipe y’Igihugu ya Guinea ‘Syli National’ niyo yegukanye umwanya wa gatatu muri iyi Shampiyona Nyafurika ihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2020) itsinze Cameroun yakiriye iri rushanwa ibitego 2-0 ku wa Gatandatu.
Umukinnyi wa Maroc,Soufiane Rahimi niwe wabaye umukinnyi w’irushanwa ndetse ni nawe watsinze ibitego byinshi 5.Umunyezamu w’irushanwa ni Zniti wa Maroc.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *