skol
fortebet

Masudi ashobora kugaruka gutoza mu Rwanda

Yanditswe: Thursday 08, Mar 2018

Sponsored Ad

Umutoza Masudi Irambona Djuma watwaye igikombe cya shampiyona cy’umwaka ushize ari mu biganiro n’ikipe ya Musanze FC kugira ngo aze kuyibera umutoza nyuma y’aho umutoza Habimana Sosthene wayitozaga asezeye.
Masudi Djuma uri gutoza muri Tanzania mu ikipe ya Simba SC nk’umutoza wungirije,amaze iminsi mu biganiro n’iyi kipe yo mu majyaruguru nkuko umwe mu bayobozi ba Musanze yabitangarije Ruhagoyacu dukesha iyi nkuru.
Yagize ati “Ubundi Masudi ni we twashakaga mbere y’abandi, gusa amafaranga ari (...)

Sponsored Ad

Umutoza Masudi Irambona Djuma watwaye igikombe cya shampiyona cy’umwaka ushize ari mu biganiro n’ikipe ya Musanze FC kugira ngo aze kuyibera umutoza nyuma y’aho umutoza Habimana Sosthene wayitozaga asezeye.

Masudi Djuma uri gutoza muri Tanzania mu ikipe ya Simba SC nk’umutoza wungirije,amaze iminsi mu biganiro n’iyi kipe yo mu majyaruguru nkuko umwe mu bayobozi ba Musanze yabitangarije Ruhagoyacu dukesha iyi nkuru.

Yagize ati “Ubundi Masudi ni we twashakaga mbere y’abandi, gusa amafaranga ari gusaba ni menshi. Twihaye kugeza kuri uyu wa gatatu, naba atagabanyije ubwo tuzamureka”.

Ikipe ya Musanze iri mu biganiro n’abatoza barimo Yves Rwasamanzi utoza Marines ari na we uhabwa amahirwe, hakaza Bizimana Abdu Bekeni, Okoko Godefroid na Gatera Alphonse kugira ngo nibura Masudi izafate umwe muri bo.

Muri iyi minsi Musanze idafite umutoza mukuru,iri gutozwa n’abatoza bungirije barangajwe imbere na Billy ariko umusaruro waranze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa