skol

Masudi yahakanye ko nta makimbirane ari hagati ye na Haruna Niyonzima

Yanditswe: Friday 05, Jan 2018

Masudi Djuma yahakanye amakuru yari amaze iminsi avugwa mu binyamakuru byo muri Tanzania ko afitanye amakimbirane na Haruna Niyonzima ndetse batagicana uwaka nyuma yo kugirwa umutoza mukuru w’agateganyo n’ikipe ya Simba SC. Uyu mutoza uherutse kugirwa umutoza mukuru w’agateganyo nyuma yo kwirukana umunya Cameroon Joseph Omog,yatangarije Radio 10 ku munsi w’ejo ko nta mwuka mubi uri hagati ye na Haruna ko ibyo ibinyamakuru byo muri Tanzania byatangaje ari ibihuha.
Yagize ati “Mu buzima (…)

Masudi Djuma yahakanye amakuru yari amaze iminsi avugwa mu binyamakuru byo muri Tanzania ko afitanye amakimbirane na Haruna Niyonzima ndetse batagicana uwaka nyuma yo kugirwa umutoza mukuru w’agateganyo n’ikipe ya Simba SC.

Uyu mutoza uherutse kugirwa umutoza mukuru w’agateganyo nyuma yo kwirukana umunya Cameroon Joseph Omog,yatangarije Radio 10 ku munsi w’ejo ko nta mwuka mubi uri hagati ye na Haruna ko ibyo ibinyamakuru byo muri Tanzania byatangaje ari ibihuha.

Yagize ati “Mu buzima bwanjye ntabwo ngirana ibibazo n’abantu.Njyewe niberaho ntuje kandi sinkunda ibibazo n’abantu.Haruna ararwaye,naramubwiye ajye kwivuza kuko yavunitse.yavuye muri Yanga atowe nk’umukinnyi mwiza w’umunyamahanga naramubwiye abanze yivuze kugira ngo abashe kwitwara neza.Haruna twarakinanye turi inshuti ndetse aherutse kuntumira nsangira n’umuryango we,nta kibazo dufitanye.”

Masudi nta kibazo afitanye na Haruna

Masudi yavuze ko yagiriye inama Haruna yo kwivuza kugira ngo abashe kwitwara neza ijana ku ijana kabone nubwo byatwara amezi menshi aho gukinira ku mvune ntiyitange uko bikwiriye.

Masudi yabwiye iyi Radio ko igituma ibinyamakuru byo muri Tanzania byakwirakwije ibi bihuha,ari uko byifuza kubona Haruna mu kibuga cyane ko yaguzwe amafaranga menshi ubwo yazaga muri Simba SC avuye muri Yanga Africans.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa