skol
fortebet

Masudi yakoze ikosa rikomeye ryatumye yirukanwa-Rayon Sports

Yanditswe: Wednesday 23, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko idatewe ubwoba n’ikirego cya Masudi uyisaba akayabo ka miliyoni 58 kubera ko yamwirukanye bidakurikije amategeko kuko yakoze ikosa riremereye mu kazi ryagombaga kumwirukanisha.
Mu kiganiro Umuvugizi wa Rayon Sports,Nkurunziza Jean Paul,yatangaje ko birukanye Masudi kubera ikosa rikomeye cyane yakoze mu kazi ndetse ngo biteguye kuzaburana nawe.
yagize ati"Iyo umuntu atanze ikirego n’ibyifuzo bye ntabwo ariko bihita bifatwaho umwanzuro na Rayon Sports (...)

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko idatewe ubwoba n’ikirego cya Masudi uyisaba akayabo ka miliyoni 58 kubera ko yamwirukanye bidakurikije amategeko kuko yakoze ikosa riremereye mu kazi ryagombaga kumwirukanisha.

Mu kiganiro Umuvugizi wa Rayon Sports,Nkurunziza Jean Paul,yatangaje ko birukanye Masudi kubera ikosa rikomeye cyane yakoze mu kazi ndetse ngo biteguye kuzaburana nawe.

yagize ati"Iyo umuntu atanze ikirego n’ibyifuzo bye ntabwo ariko bihita bifatwaho umwanzuro na Rayon Sports izahabwa umwanya wo kwisobanura.

Ibyo aribyo byose Rayon Sports n’ikipe ikomeye ,twagiye twigira mu masomo menshi y’abatoza n’abandi batandukanye bagiye baturega.Ubu navuga ko tutakora ikosa ryo kwirukana umukozi udafite koko impamvu zifatika zatuma yirukanwa.

Masudi Juma ntabwo yazize umusaruro muke gusa ahubwo yazize kuba yarakoze icyo bita "Faute lourde",ikosa ritihanganirwa mu kazi.Ntabwo yarikoze rimwe,kabiri cyangwa 3 ariko niba babyishyiriye hanze tuzagenda tubisobanura bitandukanye nka Rayon Sports.

Turiteguye kandi dufite ibimenyetso bifatika ntabwo twagiye kumusezerera tudafite impamvu zumvikana."

Uyu muvugizi yavuze ko ikirego cya Kayiranga Baptiste cyo kumwishyura miliyoni 20 FRW bakirangije ndetse bamaze kumvikana.

Rayon Sports ntabwo iri mu bihe byiza muri shampiyona kuko ikomeje kutabona amanota ndetse ikaba iri ku mwanya wa 5 n’amanota 35 mu mikino 22.Irushwa n’ikipe ya mbere amanota 15.

Masudi usigaye atoza ikipe ya Dodoma Jiji FC yo muri Tanzania, yasinye imyaka 2 nk’umutoza wa Rayon Sports tariki ya 26 Nyakanga 2021 hanyuma tariki ya 7 Ukuboza 2021 yaje guhabwa ibaruwa imuhagarika mu kazi ke mu gihe cy’ukwezi arimo akorwaho iperereza.Tariki ya 6 Mutarama 2022 yaje guhabwa ibaruwa isesa amasezerano ye burundu.

Maître Safari Ibrahim uhagarariye Masudi mu mategeko,yandikiye FERWAFA kuwa 14 Werurwe 2022, ko baregera ibintu 3 ari byo amafaranga ya recruitment, ibirarane by’imishahara ndetse n’igihembo cy’umwavoka (avocat).

Yasabye FERWAFA kureba niba impamvu zashingiweho haseswa amasezerano zifite ishingiro cyane ko yanirukanywe nta n’integuza nk’uko biteganywa n’amategeko.

Bakaba basaba ko Masudi yahabwa miliyoni 2 z’amafaranga y’u Rwanda nk’integuza, miliyoni 2 nk’umushahara w’ukwezi k’Ukuboza 2021.

Indishyi zo gusesa amasezerano nta mpamvu ziteganywa n’amasezerano. Aha arishyuza amezi 20 yari asigaje ku masezerano ye ahwanye na miliyoni 40 kuko yahembwaga miliyoni 2 ku kwezi.

Indishyi zo gusesa amasezerano nta mpamvu zingana na miliyoni 12, igihembo cy’umwunganira mu mategeko kinga na miliyoni 2, amafaranga yose aregera ni miliyoni 58 z’amafaranga y’u Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa