skol
fortebet

Mbappe wavugirijwe induru n’abafana ba PSG arashaka kubwira Perezida w’ikipe ikintu gikomeye

Yanditswe: Tuesday 17, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Rutahizamu Kylian Mbappe utishimiwe n’abafana ba PSG muri iyi minsi kubera ko yanze kongera amasezerano kandi ikipe imukeneye,yamaze gusaba Perezida w’ikipe, Nasser Al-Khelaifi,ko bahura bakaganira ku bijyanye no kumurekura akigendera.
Real Madrid imaze icyumweru cyose iganira na PSG kuri gahunda yo kugura Kylian Mbappe uheruka kuvugirizwa induru n’abafana b’iyi kipe ku mukino batsinzemo Strasbourg ibitego 4-2, kubera ko adashaka kuyigumamo.
Marca yanditse ko Real Madrid iri gukurura umugozi (...)

Sponsored Ad

Rutahizamu Kylian Mbappe utishimiwe n’abafana ba PSG muri iyi minsi kubera ko yanze kongera amasezerano kandi ikipe imukeneye,yamaze gusaba Perezida w’ikipe, Nasser Al-Khelaifi,ko bahura bakaganira ku bijyanye no kumurekura akigendera.

Real Madrid imaze icyumweru cyose iganira na PSG kuri gahunda yo kugura Kylian Mbappe uheruka kuvugirizwa induru n’abafana b’iyi kipe ku mukino batsinzemo Strasbourg ibitego 4-2, kubera ko adashaka kuyigumamo.

Marca yanditse ko Real Madrid iri gukurura umugozi wa nyuma kugira ngo isinyishe Kylian Mbappe usigaje umwaka umwe w’amasezerano muri PSG.

Amakuru aravuga ko Mbappe w’imyaka 22 atishimiye kuguma I Paris nyuma y’uko haje Lionel Messi ndetse ngo arakora ibishoboka byose yigendere cyane ko Real Madrid iri gutanga miliyoni 150 z’amapawundi.

Marca ivuga ko Mbappe amaze kubwira PSG inshuro nyinshi ko atazoyengerera amasezerno ariyo mpamvu yasabye guhura na Bwana Nasser Al-Khelaifi,ngo amusabe bwa nyuma kumurekura.

Mbappe ari gushyirwaho igitutu n’abafana ndetse n’abakinnyi bagenzi be,bose bifuza ko aguma mu ikipe agafatanya na Lionel Messi na Neymar kwegukana ibikombe byose iyi kipe izakinira cyane cyane UEFA Champions League.

Mbappe ngo agiye gushyira igitutu kuri PSG kugira ngo imurekure mbere y’uko isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi risozwa mu mpera z’uku kwezi.

PSG yaguze Messi, Sergio Ramos, Georginio Wijnaldum na Gianluigi Donnarumma ku buntu hanyuma itanga miliyoni €60 z’amayero (£50m) kuri Achraf Hakimi.

Aba bakinnyi bose bazanwe kugira ngo bunganire Mbappe na Neymar Jr ariko uyu mufaransa ntabwo ashaka gukomezanya na PSG nubwo ategetswe kubaha amasezerano ye azarangira muri Kamena 2022.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa