MC Tino yavuze ku irengero ry’amafaranga yahawe na Ayra Starr yamwitiranyije na The Ben
Yanditswe: Tuesday 12, Aug 2025
Umuhanzi akaba n’umunyamakuru Kasirye Martin wamamaye nka MC Tino, yatangaje ko hari amafaranga y’amadorali yahawe n’umunya-Nigeria Ayra Starr ubwo yamusangaga muri ’Back Stage’ avuye gufasha The Ben ku rubyiniro mu gitaramo cyaherekeje iserukiramuco rya Giants of Africa
Mc Tino yavuze ko kiriya gitaramo ari kimwe mu bizamuhora ku mutima ashingiye mu kuba yarahagaze ku rubyiniro imbere y’abantu bari hagati y’ibihumbi icyenda n’ibihumbi 10.
Avuga ko bwari n’ubwa mbere ataramanye na The Ben baririmba indirimbo bakoranye yitwa ’Plenty’. Yasobanuye ko ubwo yari kumwe na The Ben ku rubyiniro yakoresheje imbaraga nyinshi, ndetse ko ubwo yari ageze mu rwambariro Ayra Starr yamusuhuje azi ko ari The Ben, bigera n’ubwo amuha amadorali mu rwego rwo kumushimira.
Yavuze ati "Ayra Starr yampaye amafaranga mu ntoki kubera akavuyo sinzi ahantu nataye amadorali yanjye, ariko birashoboka ko ari muri BK Arena. Nayasize muri Arena, gusa akantu kanshimishije kuri Ayra Starr, ubwo narimo ndiririmba na The Ben, buriya mu byumba abandi bahanzi baba barimo, haba harimo televiziyo bareba uko bigenda, tuvuye ku rubyiniro yagize ngo ni njye The Ben, aransuhuza, nanjye ndamwikiriza."
Akomeza agira ati "Urumva abasitari bava ku rubyiniro bagenda, njyewe rero nagiye gacye gacye, n’uko turahura, uzi ko yanyemereye ’Collabo’ azi ko ari The Ben."
Muri muzika, MC Tino yavuze ko yagiye akorana na The Ben mu bihe bitandukanye amufasha ku rubyiniro nk’umushyushyarugamba, ariko kandi akavuga ko nyuma yo guhurira ku rubyiniro amufasha ku rubyiniro, yiteguye no kuba yakorana nawe indi ndirimbo. Anavuga ko ari kwitegura gushyira ku isoko Album ye nshya.
Kasirye Martin uzwi nka MC Tino, ni umunyamakuru ndetse n’umuhanzi ukora umuziki nyarwanda. Akora kandi nk’umunyamakuru wa radiyo, aho akunze kugaragara cyane kuri Royal FM.
Ni umuhanzi w’umuhanga mu njyana zitandukanye z’umuziki, cyane cyane Afrobeat na R&B. Yamenyekanye cyane kubera indirimbo zifatika ndetse no kuba umushyushyarugamba ku rubyiniro, akunda gukorana n’abandi bahanzi bamenyekanye mu Rwanda nka The Ben.
Akora nk’umunyamakuru w’umwuga, akorera radiyo, aho akunze gutangaza amakuru y’imyidagaduro, imikino n’ibindi bikorwa by’ubuzima busanzwe. Ubu ari mu myiteguro yo gushyira hanze Album ye nshya, yizeza abakunzi be ko ari ibintu biteguye neza kandi bizagira uruhare mu muziki nyarwanda.
MC Tino azwiho kuba umuntu ufite umwete, wihatira kwiyubaka no kwagura impano ze mu muziki no mu itangazamakuru, kandi akunda gufasha no gushyigikira abandi bahanzi.
MC Tino yatangaje ko yahawe amafaranga na Ayra Starr ariko ntiyamenye aho yaciye
MC Tino ari kumwe na The Ben na Miss Ingabire Grace nyuma yo guhurira ku rubyiniro rwa BK ARENA
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *