skol
fortebet

Messi yagaragaje ukuri kwe kuri Ballon d’Or yahawe Cristiano

Yanditswe: Monday 19, Dec 2016

Sponsored Ad

Rutahizamu w’ikipe ya FC Barcelona n’ikipe y’igihugu ya Argentine, Lionel Messi, yatangaje amagambo yateye urujijo, bisa nkaho yakemangaga itangwa rya Ballon France Football iheruka guhabwa Cristiano Ronaldo, aho asa nutemera ko yarikwiye uyu mugabo kuko ngo bakurikije ubucuruzi kuruta umukinnyi mwiza.
Lionel Messi ntakunze kumvikana mu itangazamakuru avuga ku muntu bahanganiye ibihembo, cyane ko ari umugabo no mu buzima busanzwe udakunda kuvuga, gusa ubwo yabazwaga n’ikinyamakuru Deportivo le (...)

Sponsored Ad

Rutahizamu w’ikipe ya FC Barcelona n’ikipe y’igihugu ya Argentine, Lionel Messi, yatangaje amagambo yateye urujijo, bisa nkaho yakemangaga itangwa rya Ballon France Football iheruka guhabwa Cristiano Ronaldo, aho asa nutemera ko yarikwiye uyu mugabo kuko ngo bakurikije ubucuruzi kuruta umukinnyi mwiza.

Lionel Messi ntakunze kumvikana mu itangazamakuru avuga ku muntu bahanganiye ibihembo, cyane ko ari umugabo no mu buzima busanzwe udakunda kuvuga, gusa ubwo yabazwaga n’ikinyamakuru Deportivo le Mundo cya hariya muri Espagne kuri Ballon d’Or iheruka kwegukanwa na mukeba we, Cristiano, yavuze ko abatoye bakuriije inyungu z’ubucuruzi kuruta umukinnyi mwiza wahize abandi.

Yagize ati”icyo nakubwira n’uko, ubu twatangiye kubona ko abanyamakuru batoye binjiye mu bucuruzi cyane kuruta umukinnyi mwiza ndetse w’ibihe byose, kuko uwatowe ntago ariwe.

Abajijwe uwo abona wari kwegukana iyi Ballon d’Or, Messi yanze kuba yagira icyo atangaza.

Ibi Messi yatangaje byasaga no kunenga itangazamakuru auga ko ibyo bakoze bakurkije amarangamutima ndetse n’izindi nyungu zaba ku ruhande kuruta umukinnyi mwiza, gusa na none bias nkaho yasubije Cristiano uherutse gutangaza ko iyo aza gukinana na Messi atari kuba amurusha Ballon d’or, Messi arasa n’uwamusubirijemo ko yayitwaye atayikwiye.

Kugeza ubu Lionel Messi afite Ballon d’Or 5, mu gihe akurikiwe na Cristiano ufite 4.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa