skol
fortebet

Messi yahaye ubutumwa bukomeye Neymar Jr nyuma yo kugera ku mukino wa nyuma wa Copa America 2021

Yanditswe: Wednesday 07, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Kapiteni wa Argentina,Lionel Messi waraye agejeje Argentina ku mukino wa nyuma wa Copa America uyu mwaka,yavuze ko bazi ubushobozi bwa Brazil ndetse na kizigenza wayo Neymar Jr bityo bazahangana kugeza batwaye igikombe.

Sponsored Ad

Messi waraye akinnye cyane kugeza ubwo avuye amaraso ku kagombambari mu mukino wa ½ Argentine yatsinzemo Colombia kuri penaliti 3-2 nyuma yo kunganya igitego 1-1 mu minota 90,yavuze ko iteka ahora arota kuva muri Argentina atwaye igikombe.

Yemeje ko Brazil bazahura mu ijoro ryo kuwa Gatandatu bazi ubushobozi bwayo ndetse n’ubwa Neymar Jr uyihetse ariyo mpamvu bazitanga kugira ngo begukane igikombe.

Yagize ati “Guhura na Brazil ya Neymar Jr bizaba bikomeye.Tuzi imbaraga zabo nicyo Neymar Jr yakora ku giti cye.Icyo nshaka cyane n’ugutwara igikombe ndi kumwe n’ikipe y’igihugu.Ngerageza kugira icyo nsigira ikipe y’igihugu.Ntanga ibyo mfite byose.Buri gihe ndahatana kugira ngo ntware igikombe.

Twatsinda cyangwa tugatsindwa,twazamuye urwego muri iyi Copa America,iyi kipe ikwiriye gutwara igikombe.”

Abajijwe ku munyezamu Martinez wakuyemo Penaliti 3 akabafasha gusezerera Colombia,Messi yagize ati “Twari tubizi ko biraba bikomeye.Twanganyije kandi penaliti ni nk’urusimbi gusa twari dufite icyizere.

Twari dufite umunyezamu ukomeye.Nari mbizi ko arakuramo 2 kandi ntiyigeze antenguha.Arabikwiriye kuko n’inyamaswa.”

Icyakora Messi yanenzwe cyane kubera ibyo yakoreye Yerry Mina wa Colombia wahushije penaliti yarangiza akamubwira ati “ngaho ongera ubyine!,ongera ubyine!.”

Ibi byaturutse ko muri ¼ ubwo basezereraga Uruguay,uyu myugariro yagaragaye ari kubyina za penaliti zitararangira mu rwego rwo gutesha umutwe abo bahanganye.

Ntawakwirengagiza ko Messi yasubije Neymar Jr kuko nyuma yo gutsinda Peru bakagera ku mukino wa nyuma,Neymar yavuze ko yifuza guhura na Argentine ku mukino wa nyuma.

Ati “Ndashaka Argentine ku mukino wa nyuma. Ni yo nshyigikiye kuko mfitemo inshuti nyinshi. Ku mukino wa nyuma, Brazil izatsinda.”

Umukino wa nyuma wa Copa América, uzabera kuri Stade Maracanã saa Munani z’ijoro rishyira ku Cyumweru, tariki ya 12 Nyakanga 2021.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa