Umunyabigwi muri ruhago Lionel Messi yaraye yakiriwe mu ikipe shya, maze agenera ubutumwa abafana ababwira ko afite inyota yo gutangira imyitozo no gukinira ikipe ye nshya ya Inter Miami mu birori byo kumwerekana byabaye bitinze bitewe n’imvura nyinshi yabanje kugwa ku kibuga cy’iyi kipe ye nshya yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu ijro ryo kuri iki Cyumweru tariki ya 16 Nyakaga 2023, ku kibuga DRV PNK Stadium cya Inter Miami ,byari ibirori byo kwerekanwa umukinnyi mushya ukomoka (…)
Umunyabigwi muri ruhago Lionel Messi yaraye yakiriwe mu ikipe shya, maze agenera ubutumwa abafana ababwira ko afite inyota yo gutangira imyitozo no gukinira ikipe ye nshya ya Inter Miami mu birori byo kumwerekana byabaye bitinze bitewe n’imvura nyinshi yabanje kugwa ku kibuga cy’iyi kipe ye nshya yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu ijro ryo kuri iki Cyumweru tariki ya 16 Nyakaga 2023, ku kibuga DRV PNK Stadium cya Inter Miami ,byari ibirori byo kwerekanwa umukinnyi mushya ukomoka muri Argentine ariwe Lionel Messi.
Igihe ibi birori byari biteganyijwe ko biri bubereho cyarenzeho amasaha abiri yose kubera imvura nyinshi cyane yagwaga kuri iki kibuga.
Abafana bari bubekereye ndetse bo bananyagiriwe muri sitade. Imvura ihise, kizigenza Lionel Messi yinjiye haturitswa ibishashyi by’imiriro mu kirere.
Usibye kuba uyu mukinnyi yarakiriwe n’abafana, yanakiriwe n’umunyabigwi mu mupira w’amaguru, David Beckham ndetse anamubwira amagambo amuha ikaze mu ikipe abereye umuyobozi.
Mu magambo ya Lionel Messi nyuma y’uko yerekanwe nk’umukinnyi mushya wa Inter Miami, yabwiye abafana ko atinze gukora imyitozo ndetse ko agomba gufasha iyi kipe gukomeza gukura.
Yagize ati "Murakoze cyane, mugire umugoroba mwiza. Mbere ya byose mbanje gushimira abantu bose b’i Miami ku bwo kutwakira neza batwereka uru rukundo. Ndishimiye cyane kuba ndi hano ndetse nkaba ndi kumwe namwe".
"Ndashima David Beckham, ndashaka gutangira imyitozo no kurushanwa. Ndashaka gutsinda, kugira ngo ikipe ikomeze gutera imbere".
"Nizere ko muzajya muza kwifatanya natwe mu mikino ya shampiyona. Ndashimira abakinnyi bashya bagenzi banjye ku bwo kumpa ikaze.
Nishimiye cyane kuba narahisemo uyu mujyi ndi kumwe n’umuryango wanjye. Sinshidikanya ko tugiye kugira ibihe byiza, ndabashimira cyane kuri uyu munsi. "
Lionel Messi wasinye amasezerano y’imyaka 2 muri iyi kipe ya Inter Miami, muri ibi birori yari yazanye n’umugore we Antonella Rocuzzo n’abana be 3 aribo Thiago ufite imyaka 10, Mateo ufite imyaka 7 ndetse na Ciro ufite imyaka 5.
Lionel Messi yerekaniwe imbere y’abafana benshi bari bitabiriye ibi birori
Lionel Messi yashimiye abafana anabasaba kujya baza ku kibuga no kureba imikino
Nk’ibisanzwe Lionel Messi azajya yambara nimero 10 muri Inter Miami
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *