skol
fortebet

Mesut Özil wakunzwe na benshi yasezeye ku mupira w’amaguru

Yanditswe: Wednesday 22, Mar 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umukinnyi Mesut Ozil wakunzwe na benshi by’umwihariko abafana ba Arsenal na Real Madrid yatangaje ko asezeye ku mupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga.
Uyu mukinyi w’imyaka 34 yahisemo guhagarika umwuga we shampiyona igeze hagati mu ikipe yakiniraga ya Istanbul Basaksehir.
Ibi yabyemeje mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze.
Ozil yashimiye amakipe yose yakiniye arimo Arsenal na Real Madrid, gusa yemeza ko imvune amaranye iminsi arizo zigize uruhare mu gufata iki cyemezo.
Ati " Muraho (...)

Ati " Muraho mwese.Nyuma yo gutekereza cyane ndashaka gutangaza ko nsezeye igiraganya ku mupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga.

Nagize amahirwe yo kuba umukinnyi w’umupira w’amaguru wabigize umwuga mu myaka 17,ubu ndumva nshaka gushimira kubera aya mahirwe.

Mu byumweru bishize n’amezi,nahuye n’umvune nyinshi,binyereka ko aricyo gihe cyo kuva mu mupira w’amaguru wo ku rwego rwo hejuru.

Rwari urugendo rurerure rwari rwuzuyemo ibihe bitazibagirana n’amarangamutima.Ndashaka gushimira amakipe yanjye.Schalke 04, Werder Bremen, Real Madrid, Arsenal FC, Fenerbahce, Basaksehir n’abatoza bose banshyigikiye,abakinnyi bagenzi banjye babaye inshuti zanjye.

Uyu yakomeje ashimira abagize umuryango we bagize uruhare mu buzima bwe,bakamushyigikira mu bihe bibi n’ibyiza.

Yashimiye abafana bamweretse urukundo mu bihe byose atitaye ku ikipe yose yakiniye.

Yasoje avuga ko agiye kureba ibiri imbere we n’umugore we, Amine, abakobwa babo babiri, Eda na Ela –gusa yizeza abakunzi be ko azajya abavugisha ku mbuga nkoranyambaga."

Mesut Ozil afatwa nka nimero 10 uri mu ba mbere ku isi kubera ubuhanga bwe mu kurema uburyo bwavagamo ibitego.

Yamenyekanye cyane mu gikombe cyisi cya 2010,byatumye agurwa miliyoni 13 na Real Madrid,mu mpeshyi y’uwo mwaka.

Ozil yatwaye LaLiga na Copa del Rey mu gihe cyose yamaze muri Madrid yavuyemo yerekeza muri Arsenal mu mwaka wa 2013 aguzwe miliyoni 42.5 z’amapawundi.

Ozil yatsinze ibitego 44 mu mikino 254 yakiniye Arsenal,anatwara FA Cup eshatu mu myaka ine. Yanatwaye igikombe cy’isi muri 2014 ari kumwe n’Ubudage.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa