Migi ntiyibutse ko afite isabukuru kubera gutegura Rayon Sports
Yanditswe: Monday 26, Feb 2018
Kapiteni w’ikipe ya APR FC Mugiraneza Jean Baptiste uzwi nka Migi ntiyibukaga ko yari afite isabukuru y’amavuko kubera gutegura umukino wa Rayon Sports byarangiye batsinze aho nyuma yaje gutungurwa n’abakinnyi ndetse n’abafana b’iyi kipe.
Migi yabwiye abanyamakuru ko atibukaga ko afite umunsi w’amavuko,yabyibutse ubwo abakinnyi bagenzi be n’abafana be bamukoreraga surprise ubwo yinjiraga mu rwambariro.
Yagize ati “Mu by’ukuri sinibukaga ko mfite isabukuru y’amavuko kuko nari nshishikajwe n’umukino (...)
Kapiteni w’ikipe ya APR FC Mugiraneza Jean Baptiste uzwi nka Migi ntiyibukaga ko yari afite isabukuru y’amavuko kubera gutegura umukino wa Rayon Sports byarangiye batsinze aho nyuma yaje gutungurwa n’abakinnyi ndetse n’abafana b’iyi kipe.
Migi yabwiye abanyamakuru ko atibukaga ko afite umunsi w’amavuko,yabyibutse ubwo abakinnyi bagenzi be n’abafana be bamukoreraga surprise ubwo yinjiraga mu rwambariro.
Yagize ati “Mu by’ukuri sinibukaga ko mfite isabukuru y’amavuko kuko nari nshishikajwe n’umukino wa Rayon Sports gusa nishimiye ko abafana ba APR FC bagira urukundo kandi biranshimishije ko batuzirikana natwe tuzajya dukora ibishoboka tubahe ibyishimo.”
Migi yavuze ko abafana ba APR FC bamukoze ku mutima ndetse yifuza gukomeza kuyifasha cyane ko kuva yayigeramo, iri ku rwego rwo hejuru ndetse imaze gutsinda Rayon Sports inshuro 2 yikurikiranya.
Amafoto:Ruhagoyacu.com
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *