Umutoza wa Arsenal, Mikel Arteta, yashinje abasifuzi "guhindura amategeko" nyuma yo kuvuga ko igitego Brentford yatsinze cyatumye banganyiriza igitego 1-1 kuri Sitade ya Emirates cyagombye kuba kitemewe.
Ikipe ya Arsenal yafunguye amazamu mu gice cya kabiri ubwo Leandro Trossard yatsindaga igitego cye cya mbere muri iyi kipe ku munota wa 66 w’umukino.
Ariko ibi byishimo ntibyatinze kuko Ivan Toney yishyuriye Brentford ku munota wa 74, ubwo yatsindaga n’umutwe umupira wari uturutse kwa (...)
Umutoza wa Arsenal, Mikel Arteta, yashinje abasifuzi "guhindura amategeko" nyuma yo kuvuga ko igitego Brentford yatsinze cyatumye banganyiriza igitego 1-1 kuri Sitade ya Emirates cyagombye kuba kitemewe.
Ikipe ya Arsenal yafunguye amazamu mu gice cya kabiri ubwo Leandro Trossard yatsindaga igitego cye cya mbere muri iyi kipe ku munota wa 66 w’umukino.
Ariko ibi byishimo ntibyatinze kuko Ivan Toney yishyuriye Brentford ku munota wa 74, ubwo yatsindaga n’umutwe umupira wari uturutse kwa Christian Norgaard
Arteta yagize ati: "Nasubije amaso inyuma mbona kiriya gitego habayeho kurarira.
Ibyishimo bya Toney byakomwe mu nkokora kuko hashize umwanya munini hitabazwa VAR.
Norgaard yasaga nkaho yaraririye ubwo iki gitego cyubakwaga, mu gihe hari igitekerezo ko Ethan Pinnock yabangamiye Gabriel Magalhaes kandi yari yaraririye.
Ariko, icyemezo cyafashwe nuko iki gitego cyemejwe, bituma Arteta acika intege.
Umutoza wa Arsenal yongeyeho ati: "Igikorwa cyabaye nuko yabangamiwe n’umuntu waraririye - ntiwemerewe guhagarika umukinnyi waraririye ".
"Ugomba kubahiriza amabwiriza amwe n’amwe mu kugarira kandi ukabikora ukurikiza amategeko.Hari igihe uhindura amategeko bigatuma unahindura amahame yawe.
Kuri iki gitego kitavugwaho rumwe, umutoza wa Brentford, Thomas Frank, yagize ati: "Nemera ko igihe bateraga umupira, Ethan (Pinnock) yari yaraririye
"Noneho, uko nzi amategeko y’umupira w’amaguru, ikibazo gikurikiraho,ese yagize uruhare mu mupira watewe? Bafashe umwanzuro birahagije kandi ndabyemera."
Arsenal yabuze andi manota 3 yikurikiranya,byatumye ubu irusha amanota atandatu Manchester City iyikurikiye, irakina na Aston Villa kuri iki cyumweru hanyuma ikazasura Gunners kuwa gatatu.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *