skol
fortebet

MINICOM na MINISPORTS bahagaritse ibyo gutega ku mikino mu Rwanda

Yanditswe: Thursday 14, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ministeri y’ubucuruzi n’Inganda n’iya siporo mu Rwanda zamenyesheje ibigo bikora ibikorwa byo guteega ku mikino y’imbere mu gihugu ko biba bihagaze mu gihe hakiri kurebwa ko hari aho byaba bifitanye isano no kugurisha imikino bimaze iminsi bivugwa.
Mu minsi ishize mu Rwanda havuzwe ibyaha byo kugurisha imikino ndetse hari abavuga ko hari dosiye yageze no muri RIB.
Mu itangazo MINICOM yashyize hanze,yavuze ko yumvikanye na Minisports ku bijyanye na Kompanyi zicuruza imikino y’amahirwe mu (...)

Sponsored Ad

Ministeri y’ubucuruzi n’Inganda n’iya siporo mu Rwanda zamenyesheje ibigo bikora ibikorwa byo guteega ku mikino y’imbere mu gihugu ko biba bihagaze mu gihe hakiri kurebwa ko hari aho byaba bifitanye isano no kugurisha imikino bimaze iminsi bivugwa.

Mu minsi ishize mu Rwanda havuzwe ibyaha byo kugurisha imikino ndetse hari abavuga ko hari dosiye yageze no muri RIB.

Mu itangazo MINICOM yashyize hanze,yavuze ko yumvikanye na Minisports ku bijyanye na Kompanyi zicuruza imikino y’amahirwe mu Rwanda ko "gutanga ibikubo [odds] cyangwa ubundi buryo bwo gutega ku mikino yo mu Rwanda bihise bihagarikwa"kugeza igihe hazatangirwa irindi tangazo ndetse na MINISPORTS imaze gusuzuma ko bidashyira umupira w’u Rwanda mu kaga ko kugurisha imikino.

Ibi bivuze ko izo kompanyi zikura imikino yose ikininwa imbere mu gihugu ku bikubo byayo abantu basanzwe bategaho.
Bavuze ko imikino ivugwa ariyo iyo mu cyiciro cya 1 n’icya 2 muri shampiyona,mu bagore no mu bakiri bato.

Bimaze igihe bivugwa ko hari imikino yo mu #Rwanda iba yaguzwe, abafite ayabo bakagena uko irangira (match fixing).

MINICOM yasabye ubufatanye na rubanda mu kureba ko ibi iri tangazo rishyirwa mu bikorwa.

Mu minsi ishize,Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Nzeyimana Félix wari Umukozi ushinzwe Amarushanwa mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda n’Umusifuzi Tuyisenge Javan bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano na ruswa yavuzwe muri Ferwafa.

Aba bagabo bafashwe nyuma y’uko Ferwafa isabye RIB kwinjira mu birego bya ruswa ivugwa muri iri shyirahamwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa