Minisitiri Mimosa yongeye kugaragaza urukundo akunda gikundiro
Yanditswe: Saturday 12, Aug 2023
Nyuma y’uko ikipe ya Rayon Sports itsinze APR FC, ibitego 3-0 , Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa yongeye kwerekana ko ari umufana ukomeye wa Gikundiro.
Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, ni umwe mu bayobozi bitabiriye uyu mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium yari yuzuye abafana b’amakipe yombi.
Uretse gufatanya n’ubuyobozi bwa FERWAFA n’amakipe yombi kwambika imidali abakinnyi, Minisitiri Munyangaju ni we washyikirije Kapiteni wa Rayon Sports, Rwatubyaye Abdul, Igikombe cya Super Cup yegukanye.
Mu butumwa yashyize kuri Twitter nyuma y’umukino, Minisitiri wa Siporo yagize ati "Ohhhhhhh Rayon Sports, mbega ngo muratanga ibyishimoooooo, mwakoze kwegukana Igikombe cya Super Cup.”
Yongeyeho ubutumwa bwo gushishikariza abantu kunywa gake agira ati “ariko twishimire intsinzi tuzirikana KunywaLess.”
Nyuma yo gushyiraho ubu butumwa yasubijwe na benshi mu bamukurikira barimo na Minisitiri muri Perezidansi, Uwizeye Judith, wibajije niba APR FC yatsinzwe nk’itageze ku kibuga, ati “Ni ibiki bibaye Kigali! Ni mpaga se?”
Si ubwa mbere Minisitiri Munyangaju agaragaje urukundo rukomeye kuri Rayon Sports kuko yabikoze no ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro wabereye i Huye.
Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, ni we washinzwe gukemura ibibazo byari muri Rayon Sports mu 2020 nyuma y’uko uwayiyoboraga, Munyakazi Sadate, yandikiye Perezida Kagame.
Ku bufatanye bwa Minisiteri ya Siporo n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere (RGB), Rayon Sports yahawe ubuyobozi bw’inzubacyuho mu gihe cy’ukwezi, mu Ukwakira 2020 hatorwa komite iyobowe na Uwayezu Jean Fidèle nu gihe cy’imyaka ine.
Ubu buyobozi buyifashije kweguka ibikombe bibiri ndetse inabikuye mu maboko ya mukeba, harimo Icy’Amahoro ndetse na Super Cup yegukanye.
Kimwe mu byo yegukanye cyayifashije kongera gusubira mu marushanwa Nyafurika yaherukagamo mu myaka ine ishize, dore ko uyu mwaka iri mu makipe azahatanira CAF Confedaration Cup.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *