Minisitiri Mukazayire yasabye abakinnyi ba Handball itike y’Igikombe cy’Isi
Yanditswe: Friday 16, Jan 2026
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yakiriye Ikipe y’Igihugu ya Handball iri kwitegura imikino y’Igikombe cya Afurika, kucyifashisha bakerekaza amaso ku Gikombe cy’Isi bitarenze mu myaka itatu iri imbere.
Biteganyijwe ko kuri BK Arena na Petit Stade i Remera, hazabera imikino y’Igikombe cya Afurika kuva tariki 21 kugeza ku ya 31 Mutarama 2026.
Mbere y’uko u Rwanda rwitabira iyo mikino, ku wa Kane, tariki ya 15 Mutarama 2026, Minisitiri Mukazayire yabanje guha impanuro abakinnyi, abatoza ndetse n’abayobozi b’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Handball mu Rwanda (FERWAHAND).
Minisitiri Mukazayire yasabye abakinnyi kurangwa n’ishyaka, abizeza abafana bo kubashyigikira ariko anaberaka ko iri rushanwa rikwiriye kuba ikiraro kijyana u Rwanda mu Gikombe cy’Isi.
Ati: “Ntabwo tugomba kuba abo kwakira gusa. Ni ishema kuba dushoboye kwakira iri rushanwa, dufite ikipe ikina ifite n’ubushobozi bwo kongera kwitabira igikombe nk’iki atari ukwitabira gusa kuko twakiriye. Ni umukino dushyigikiye kandi ni siporo tubonamo ejo heza.”
“Iyo wabonye aho ufite amahirwe urushaho kuhashyira imbaraga, mu myaka itatu iri imbere dushobora kuba turi mu bihugu bitatu bya mbere muri Afurika, bishobora kwinjira mu gikombe cy’Isi banabitsindiye.”
Kapiteni w’Ikipe y’u Rwanda, Kwisanga Peter, yavuze ko biteguye guhagararira igihugu neza, bakaba barenga amatsinda mbere yo kwiha izindi ntego. U Rwanda ruri mu Itsinda A ruhuriyemo na Algeria, Nigeria na Zambia.
Minisitiri Mukazayire yakiriye Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yitegura Igikombe cya Afurika cya Handball

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *