skol

Minisitiri Mukazayire yashimiye Niyonkuru wahesheje u Rwanda ishema

Yanditswe: Wednesday 01, Oct 2025

featured-image

Umunyarwandakazi Niyonkuru Florence wa Sina Gérard A.C mu bagore, yegukanye Umudali wa Zahabu muri Lyon Half Marathon yaberaga mu Bufaransa.

Ni umwe mu bakinnyi 2899 basiganwa ku maguru bakinnye Lyon Half Marathon, aba ahiga abandi mu cyiciro cy’abagore, mu gihe yabaye uwa cyenda muri rusange.

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yashimiye uyu mukinnyi abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, aho yagize ati: “Niyonkuru wacu ageze ku rwego rwo hejuru muri Half Marathon. Iri ni itangiriro kandi ab’iwanyu twese tukuri inyuma.”

Ni isiganwa yegukanye nyuma yo gukoresha isaha imwe, iminota 10 n’amasegonda 14, arushwa iminota icyenda n’amasegonda 13 n’Umunya-Kenya, Kimaiyo Vincent, wegukanye umudali wa Zahabu mu bagabo.

Niyonkuru watangiye uyu mwaka wa 2025 yegukana Shampiyona y’Igihugu ya Cross Country, mu mezi atatu ashize yatwaye isiganwa rya Kigali International Peace Marathon.

Niyonkuru Florence yegukanye Umudali wa Zahabu muri Lyon Half Marathon yaberaga mu Bufaransa

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yamushimiye, amwizeza ko u Rwanda rumushyigikiye cyane

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa