skol
fortebet

Minisitiri wa Siporo yahaye amagare abakinnyi bazahagararira u Rwanda muri Tour du Rwanda 2022 abatuma intsinzi

Yanditswe: Friday 18, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Minisitiri wa Siporo, Madame Aurore Mimosa Munyangaju yasuye, abakinnyi b’u Rwanda, aho bacumbitse mu karere ka Musanze,abashyikiriza amagare bazakoresha muri Tour du Rwanda izatangira kuya 20 Gashyantare 2022 n’iibendera ry’igihugu
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Gashyantare 2022, abakinnyi bazaserukira igihugu muri Tour du Rwanda 2022 bashyikirijwe amagare agezweho n’Ibendera ry’Igihugu, basabwa kuzatwara iri rushanwa.
Umuyobozi wa Federasiyo y’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY), Murenzi (...)

Sponsored Ad

Minisitiri wa Siporo, Madame Aurore Mimosa Munyangaju yasuye, abakinnyi b’u Rwanda, aho bacumbitse mu karere ka Musanze,abashyikiriza amagare bazakoresha muri Tour du Rwanda izatangira kuya 20 Gashyantare 2022 n’iibendera ry’igihugu

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Gashyantare 2022, abakinnyi bazaserukira igihugu muri Tour du Rwanda 2022 bashyikirijwe amagare agezweho n’Ibendera ry’Igihugu, basabwa kuzatwara iri rushanwa.

Umuyobozi wa Federasiyo y’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY), Murenzi Abdallah, yagaragaje ko imbogamizi bari bagize mu bihe byahise zose zavuyeho kuri ubu igisigaye akaba ari ukwereka Abanyarwanda icyo bashoboye.

Yagize ati"Ubushize twari twahuye n’imbogamizi za Covid-19, imyitozo n’amarushanwa biba bike ariko ubu zarakemutse twabonye umwanya wo kwitegura dukorera hamwe imyitozo mu gihe gihagije."

"Minisiteri ya Siporo yadufashije kubona amagare agezweho yo mu 2021, ni yo magare agezweho ku isoko ry’Isi afite ikoranabuhanga rihambaye. Aracyari make ariko n’ayo twari dufite twayafashe neza buryo azakomeza gukoreshwa."

Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yavuze ko abakinnyi biteguye neza kuko imbogamizi bagaragaje ubushize zakemuwe.

Yagize ati “Bariteguye neza kuko ibyo basabye byose barabihawe harimo n’amagare meza agezweho no kwitegurira hamwe. Na bo barasabwa gutanga ibyo basabwa. Ntabwo ari ugutwara etape gusa ahubwo ni ugutwara isiganwa. Bizadufasha no kwitegura Shampiyona y’Isi ya 2025.’’

Byukusenge Patrick ukinira Benediction Ignite ugiye kwitabira iri siganwa ku nshuro ya kane yijeje Abanyarwanda ko bazitwara neza kuko ibisabwa byose babihawe.

Muri Tour du Rwanda 2022, u Rwanda ruhagarariwe n’abakinnyi 17 bamaze iminsi 50 bitoza. Bari mu makipe atatu ya Benediction Ignite, Team Rwanda na ProTouch yo muri Afurika y’Epfo.

Iyi Tour du Rwanda igiye kuba ku nshuro ya 14 igomba gutangira ku ya 20 kugeza ku ya 27 Gashyantare 2022.

Inzira za Tour du Rwanda 2022

Agace ka mbere: Tariki ya 20 Gashyantare 2022: Kigali Arena- Kigali Arena (Ibilometero 4,0).

Agace ka kabiri: Tariki ya 21 Gashyantare 2022: Kigali- Rwamagana (Ibilometero 148,3).

Agace ka gatatu: Tariki ya 22 Gashyantare 2022: Kigali- Rubavu (Ibilometero 155,9).

Agace ka kane: Tariki ya 23 Gashyantare 2022: Kigali- Gicumbi (Ibilometero 124,3).

Agace ka gatanu: Tariki ya 24 Gashyantare 2022: Muhanga- Musanze (Ibilometero 124,7 ).

Agace ka gatandatu: Tariki ya 25 Gashyantare 2022: Musanze- Kigali (Ibilometero 152,0).

Agace ka karindwi: Tariki ya 26 Gashyantare 2022: Kigali-Gicumbi-Kigali (Ibilometero 152,6).

Agace ka munani: Tariki ya 27 Gashyantare 2022: Kigali- Kigali (Ibilometero 75,3)



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa