skol
fortebet

MINISPORTS ishobora kugabanya igihe yari yasubitse imikino

Yanditswe: Saturday 01, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Minisiteri ya Siporo yatangaje ko hari ibyo yasabye abayobozi b’amakipe ndetse ngo iminsi 30 yatanzwe yo gusubika imikino ishobora kugabanywa igihe baba bashyizeho amabwiriza agaragaza uburyo bagiye kurushaho kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.
Minisiteri ya Siporo yafashe umwanzuro wababaje benshi wo gusubika shampiyona n’indi mikino itandukanye mu gihe kingana n’iminsi 30 nkuko byagaragaye mu itangazo ryasohowe kuwa Kane, tariki ya 30 Ukuboza 2021.
Mu kiganiro yagiranye na (...)

Sponsored Ad

Minisiteri ya Siporo yatangaje ko hari ibyo yasabye abayobozi b’amakipe ndetse ngo iminsi 30 yatanzwe yo gusubika imikino ishobora kugabanywa igihe baba bashyizeho amabwiriza agaragaza uburyo bagiye kurushaho kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Minisiteri ya Siporo yafashe umwanzuro wababaje benshi wo gusubika shampiyona n’indi mikino itandukanye mu gihe kingana n’iminsi 30 nkuko byagaragaye mu itangazo ryasohowe kuwa Kane, tariki ya 30 Ukuboza 2021.

Mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’Igihugu kuri uyu wa Gatanu, Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yavuze ko bafashe icyemezo cyo guhagarika imyitozo n’amarushanwa bitegurwa n’ingaga za siporo kuko habayeho kodoha mu iyubahirizwa ry’ingamba zo kwirinda COVID-19 no kuba hari abakinnyi batikingije iki cyorezo mu buryo bwuzuye.

Ati “Byaragaragaye ko hamwe na hamwe habayeho kudohoka bishobora gutera izindi ngaruka zitari nziza. Twagaraniriye n’abarimo abashinzwe umupira w’amaguru kuko ari bo mwari mwabajije, batwemerera ko bigaragara ko ayo makosa yagiye akorwa aho byagaragaye ahanini cyane ko uburyo bwo gushyiraho abantu bakurikirana uko icyorezo gihagaze, ugasanga birakorwa ahantu hamwe nko mu cyiciro cya kabiri n’abagore ntihabe hari umuntu ubishinzwe, bigaragara ko habayeho kudohoka, umwanya uwo ari wo wose iki cyorezo gishobora kugera kure.”

Yakomeje avuga ko mu biganiro bagiranye n’abayobora umupira w’amaguru mu Rwanda, bemeranyijwe ko hakosorwa amakosa yabayeho hakanozwa uburyo ingamba zubahirizwa ndetse biramutse bikorewe igihe, imyitozo n’amarushanwa bishobora gusubukurwa nyuma y’icyumweru kimwe n’igice.

Ati “Twabyumvikanyeho kandi babyemeye, batwizeza ko bitazamara iyo minsi 30, ko bagiye gukora ibishoboka muri iki kiruhuko [cy’imikino y’Amavubi na Guinée] cy’icyumweru n’igice bakazaza bafashe amabwiriza mashya ndetse buri munyamuryango akagira uruhare mu kuyashyiraho no gufasha kugira uruhare mu gukumira iki cyorezo.”

Nta mibare Minisiteri ya Siporo, ingaga za siporo cyangwa amakipe bijya bishyira hanze, yerekana uburyo ubwandu bwa COVID-19 buhagaze muri izo nzego ku buryo yagaragaza ko iki cyemezo cyari cyafashwe hashingiwe ku bwandu bumaze kwiyongera mu ba-sportifs.

Uretse Shampiyona y’umupira w’amaguru yari gusubukurwa tariki ya 9 Mutarama 2022, indi mikino yagizweho ingaruka n’icyemezo cya Minisiteri ya Siporo irimo irushanwa rya Volleyball “Forzza Tournament” ryari gukomeza muri uko kwezi ndetse n’amarushanwa y’Imikino Ngororamubiri yari kuba tariki ya 8 Mutarama 2022.

Ibitekerezo

  • Erega barananiwe nibegure.
    Iyi Minisiteri ya Aurore na Shema imaze kwangiza sport y’u Rwanda, harageze ko begura rwose

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa