skol

MINISPORTS yashyizeho ibisabwa ku bafana bifuza kuzareba imikino ya BAL

Yanditswe: Friday 14, May 2021

Minisiteri ya Sport (MINISPORTS) yashyizeho ibisabwa ku abanyarwanda bashaka kuzakurikirana imikino ya Basketball African League (BAL) izabera mu Rwanda guhera kuri iki cyumweru tariki ya 16 Gicurasi 2021.

Mubutumwa MINISPORT yanyujije ku rukuta rwabo rwa Twitter yasabye abafana bose bifuza gukurikirana iyi mikino agira ati”"Abafana bazaba bemewe kuza kureba iri rushanwa ariko hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda #COVID19 . Uzagura itike wese agomba kuba yamaze kwipimisha, hari ukwambara agapfukamunwa ndetse hazagaragazwa ahemerewe kwicarwa.” @AuroreMimosa

Ku bashaka kuzajya bareba imikino ya TheBAL, amatike azaba agura ibihumbi icumi (10,000Rwf), ibihumbi birindwi(7k) ndetse n’ibihumbi bitanu(5K) bitewe naho umuntu ashaka kwicara.Amatike azajya agurwa binyuze ku rubuga rwa ww.theBAL.com.

Nkuko tubikesha The New times, Minisitiri wa Siporo , Aurore Mimosa Munyangaju,yasabye abanyarwanda bose kuzashyigikira ikipe ya Patriots BBC izaba ihagarariye u Rwanda muri iyi mikino ya TheBAL izabera muri Kigali Arena.

Patriots BBc izakina umukino wayo wambere ku cyumweru tariki ya 16 Gicurasi 2021 aho izakina n’ikipe ya Rivers hoo[ers yo mu gihugu cya Nigeria.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa