skol
fortebet

Miss Rwanda 2022 yahishuye amakipe yihebeye mu Rwanda no mu mahanga

Yanditswe: Thursday 24, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Nyampinga w’u Rwanda wa 2022, Nshuti Muheto Divine yatangaje ko akurikira umupira w’amaguru akaba umukunzi wa Rayon Sports hanyuma hanze agafata Manchester United.
Uyu mukobwa uheruka gutorerwa kuba Nyampinga w’u Rwanda,yagarutse ku buzima bwe bwite ndetse agera ubwo avuga n’amakipe akurikira.
Yagize ati "Hari igihe ngukurikirana [umupira].Mu Rwanda mfana Rayon Sports.Mu mahanga mfana Manchester United."
Yavuze ko abahanzi nyarwanda akunda barimo Mike Kayihura, Bruce Melodie ndetse (...)

Sponsored Ad

Nyampinga w’u Rwanda wa 2022, Nshuti Muheto Divine yatangaje ko akurikira umupira w’amaguru akaba umukunzi wa Rayon Sports hanyuma hanze agafata Manchester United.

Uyu mukobwa uheruka gutorerwa kuba Nyampinga w’u Rwanda,yagarutse ku buzima bwe bwite ndetse agera ubwo avuga n’amakipe akurikira.

Yagize ati "Hari igihe ngukurikirana [umupira].Mu Rwanda mfana Rayon Sports.Mu mahanga mfana Manchester United."

Yavuze ko abahanzi nyarwanda akunda barimo Mike Kayihura, Bruce Melodie ndetse n’abanyamahanga barimo umuraperi Drake,Kendrick Lamar na Beyonce.

Muheto yambitswe ikamba mu ijoro rishyira kuri iki Cyumweru tariki 20 Werurwe, asimbura Ingabire Grace wari ufite iry’umwaka ushize wa 2021.

Uyu mukobwa w’imyaka 18 yitabiriye Miss Rwanda yinjiriye ku itike y’Intara y’Iburengerazuba aho yanyuze mu ijonjora ryabereye mu Karere ka Rubavu ku wa 30 Mutarama 2022.

Muheto yatoranyijwe nk’uhiga abandi 19 uburanga, ubwenge n’umuco. Yabaye Nyampinga wa 12 watowe mu mateka y’iri rushanwa ku butaka bw’u Rwanda.

Miss Muheto yahembwe imodoka nshya yo mu bwoko bwa Hyundai Venue yatanzwe na Hyundai Rwanda. Buri kwezi azajya ahabwa umushahara wa 800 000 Frw mu mwaka wose azamarana ikamba.

Mu bindi yemerewe harimo inkunga izatangwa na Africa Improved Foods mu gushyira mu bikorwa umushinga we. We na begenzi be icumi bageze mu cyiciro cya nyuma beremewe buruse na Kaminuza ya Kigali.

Muheto Divine Muheto Divine ni mwene Muheto Francis uyobora Polisi mu Majyaruguru. Yasoje amashuri yisumbuye muri Fawe Girls Gahini i Kayonza mu ishami ry’Imibare, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi (MEG).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa