skol
fortebet

Mourinho yabwiye amagambo akomeye abakinnyi ba Manchester United

Yanditswe: Monday 12, Feb 2018

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe ya Manchester United Jose Mourinho yavuze ko abakinnyi be bitwaye nabi cyane ku munsi w’ejo ubwo batsindwaga na Newcastle igitego 1-0 ku buryo niyo wari kubongera amasaha 10 batari kubona igitego.
Sanchez ntarashimisha abafana ba Manchester United
Ku munsi w’ejo ikipe ya Newcastle yatsinze Manchester Unite igitego 1-0 cyatsinzwe na Matt Ritchie ku munota wa 65 ihita ihagarika igihe kinini yari imaze idatsindira mu rugo, dore ko yaherukaga gutsindira umukino wa shampiyona ku (...)

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe ya Manchester United Jose Mourinho yavuze ko abakinnyi be bitwaye nabi cyane ku munsi w’ejo ubwo batsindwaga na Newcastle igitego 1-0 ku buryo niyo wari kubongera amasaha 10 batari kubona igitego.


Sanchez ntarashimisha abafana ba Manchester United

Ku munsi w’ejo ikipe ya Newcastle yatsinze Manchester Unite igitego 1-0 cyatsinzwe na Matt Ritchie ku munota wa 65 ihita ihagarika igihe kinini yari imaze idatsindira mu rugo, dore ko yaherukaga gutsindira umukino wa shampiyona ku kibuga cyayo saint James Park mu kwezi ku Ukwakira 2017.

Mu kiganiro yagiranye na BBC,Jose Mourinho yatangaje ko ba rutahizamu be bari ku rwego rwo hasi ku buryo niyo umusifuzi yari kongeraho amasaha 10 batari kubona igitego.

Yagize ati “Ibyiza bya ruhago byari ku ruhande rwabo.Barwanye intambara cyane bashaka kurwana ku manota yabo ndetse wabonaga bashaka guhara ubuzima bwabo.ukuri kwanjye ni uko niyo umusifuzi yongeraho amasaha 10 tutari kubona igitego.”

Anthony Martial, Alexis Sanchez na Jesse Lingard babonye uburyo bwinshi bwo kubona ibitego barabuhusha,byatumye batsindwa umukino wa 5 muri iyi shampiyona.

Matt Ritchie niwe wababaje abakunzi ba Manchester United

Manchester United yagerageje amashoti 13,6 niyo yaganye mu izamu nubwo atababujije gutsindwa, byatumye irushwa na Manchester City ya mbere amanota 16.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa