Umutoza w’ikipe ya Manchester United Jose Mourinho yanenze bikomeye umutoza Jurgen Klopp wamuvuzeho cyane ubwo yaguraga umukinnyi Pogba akayabo ka miliyoni zisaga 100 z’amayero.
Uyu mutoza yabwiye abanyamakuru ku munsi w’ejo ko Klopp ari indyarya ndetse yabonye ibyo yifuza kugeraho byamunaniye akaba ariyo mpamvu yashoye akayabo k’amamiliyoni y’amapawundi akagura myugariro Van Dijk wabaye myugariro uhenze kurusha abandi mu mateka y’isi.
Yagize ati “Ubwo naguraga Pogba,umuntu wa mbere (…)
Umutoza w’ikipe ya Manchester United Jose Mourinho yanenze bikomeye umutoza Jurgen Klopp wamuvuzeho cyane ubwo yaguraga umukinnyi Pogba akayabo ka miliyoni zisaga 100 z’amayero.
Uyu mutoza yabwiye abanyamakuru ku munsi w’ejo ko Klopp ari indyarya ndetse yabonye ibyo yifuza kugeraho byamunaniye akaba ariyo mpamvu yashoye akayabo k’amamiliyoni y’amapawundi akagura myugariro Van Dijk wabaye myugariro uhenze kurusha abandi mu mateka y’isi.
Yagize ati “Ubwo naguraga Pogba,umuntu wa mbere wamvuze nabi ni Klopp.Iyo nza kuba ndi umwe muri mwe nari kumubaza impamvu yavuze ariya magambo umwaka ushize.Klopp akigera muri Liverpool yizeraga ubuhanga bwe, ariko yaje kubona ko yibeshyaga kuko gutwara igikombe cya shampiyona,Champions League n’ibindi bikombe bisaba byinshi.
Yaguze Naby Keita muri Leipzig,none yaguze Van Dijk muri Southampton ndetse bizeye ko azabafasha muri UEFA Champions League ibintu bigaragaza ko iyi kipe yabonye ko igomba kujya ku isoko birenze.”
Jose Mourinho yongeye kwibasira nanone mukeba we Manchester City aho yavuze ko kuba imurusha amanota 15 ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona nta gitangaza, kubera ko yagiye ku isoko mu buryo bugaragarira buri wese ndetse yongeraho ko hari aho byageze iyi kipe igura abakinnyi 3 ku mwanya umwe.
Dusingizimana Remy
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *