Imikino
Mugemana Charles wari Umuganga wa Rayon Sports yitabye Imana
Yanditswe: Wednesday 14, Jan 2026
Dr. Mugemana Charles wari Umuganga w’Ikipe ya Rayon Sports, yitabye Imana nyuma y’igihe kirekire yari amaze arwaye.
Mugemana Charles usanzwe ari Se w’umuhanzi Queen Cha, yafashwe n’uburwayi muri Nzeri 2025, aho icyo gihe yatangiye kuvurirwa mu Bitaro cya CHUK.
Umwe mu bo mu Ikipe ya Rayon Sports yabwiye IGIHE ko bamaze kwakira inkuru mbi ivuga ko yitabye Imana.
Mugemana Charles yatangiye kuvura Rayon Sports mu 1995.
Muri Werurwe 2025, ubwo APR FC yari yakiriye Rayon Sports, Gikundiro yamushimiye ku myaka 30 yari amaze ayivura.
Mugemana Charles wari Umuganga wa Rayon Sports yitabye Imana

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *