skol
fortebet

Mugheni Fabrice wakunzwe n’abafana ba Rayon Sports yerekanwe nk’umukinnyi mushya wa AFC Leopards [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 27, Oct 2020

Sponsored Ad

Umukinnyi Kakule Mugheni Fabrice wahoze akina hagati mu kibuga muri Rayon Sports, yerekanywe nk’umukinnyi mushya wa AFC Leopards ibarizwa muri shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Kenya.

Sponsored Ad

Iyi kipe mu zikunzwe na benshi muri Kenya,yamaze kwibikaho uyu mukongomani wahesheje Rayon Sports ibikombe byinshi birimo na shampiyona ya 2018.

Kakule Mugheni Fabrice yasezeye ku bakunzi ba Rayon Sports Kuwa 06 Kamena 2020, nyuma yo kuganira n’ubuyobozi bw’iyi kipe, bukamubwira ko nta gahunda yo kumwongerera amasezerano ahubwo bagiye gukinisha abakiri bato.

Nkuko yabinyujije mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze,Kakule Mugheni Fabrice yasezeye ku bakunzi ba Rayon Sports ndetse ababwira ko gutandukana nabo aricyo kintu kimugoye cyane.

Yagize ati “Rimwe na rimwe ntibiba byoroshye gutandukana n’inshuti.Sinavuga ko nsezeye ariko tuzabonana vuba,mu minsi mike,amezi make cyangwa imyaka.Ntabwo biba byoroshye gusezera ku muntu wagufashije mu bihe bigoye ariko ndatekereza ko aricyo gihe ngo dutandukane.Amahirwe masa.”

Icyo gihe,amakuru yavugaga ko Kakule Mugheni Fabrice yari afite ubushake bwo gukomezanya na Rayon Sports ariko ngo yaganiriye n’uwari Perezida w’ikipe, Munyakazi Sadate amubwira ko bagiye gukinisha abana no kugabanya imishahara y’abakinnyi.

Uyu mukinnyi wo hagati ufite ubuhanga,yerekeje muri AFC Leopards ariko ngo yifuzaga.

Kakule Mugheni wari ku musozo w’amasezerano ye mu ikipe ya Rayon Sports,byari byitezwe ko ariwe uba kapiteni w’iyi kipe nkuko byasabwaga n’abafana ariko byarangiye yigendeye.

Mu Ukwakira 2018, nibwo Kakule Fabrice yageze muri Rayon Sports avuye muri Kiyovu Sport, akaba yari ayigarutsemo nyuma y’uko nubundi yayikiniye imyaka ibiri, uhereye muri 2015. Akaba yarafashije Rayon Sports kwegukana ibikombe bitatu birimo n’icya shampiyona y’umwaka w’imikino wa 2018-2019.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa