skol
fortebet

MUGISHA Samuel watwaye Tour du RWANDA aravugwaho gutorokera muri Amerika

Yanditswe: Monday 05, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umukinnyi w’icyamamare mu gusiganwa ku magare Samuel Mugisha biravugwa ko yaba yamaze gutorokera muri USA.
Kuri uyu wa Gatanu nibwo Samuel yageze muri Amerika ku butumire bw’ikipe ye ya Protouch_Team ariko akigera ku kibuga cy’indege ahita agenda.
Iyi kipe ivuga ko yajyanye ibikoresho byabo bifite agaciro ka miliyoni 20 FRW.
MUGISHA Samuel yaba yiyongereye ku bakinnyi 3 bahagaritse uyu mukino kare, bagahitamo kwibera muri USA.
Hadi Janvier, Bonaventure Uwizeye, Valens Ndayisenga nabo (...)

Sponsored Ad

Umukinnyi w’icyamamare mu gusiganwa ku magare Samuel Mugisha biravugwa ko yaba yamaze gutorokera muri USA.

Kuri uyu wa Gatanu nibwo Samuel yageze muri Amerika ku butumire bw’ikipe ye ya Protouch_Team ariko akigera ku kibuga cy’indege ahita agenda.

Iyi kipe ivuga ko yajyanye ibikoresho byabo bifite agaciro ka miliyoni 20 FRW.

MUGISHA Samuel yaba yiyongereye ku bakinnyi 3 bahagaritse uyu mukino kare, bagahitamo kwibera muri USA.

Hadi Janvier, Bonaventure Uwizeye, Valens Ndayisenga nabo bamaze kureka uyu mukino bigira mu zindi gahunda muri Amerika.

Mugisha Samuel yatwaye Tour du Rwanda 2018 ubwo yari afite imyaka 20 y’amavuko.

Yazamukiye muri Benediction Club y’i Rubavu mu 2016, ayivamo yerekeza muri Dimension Data yo muri Afurika y’Epfo mu 2017, aho yayikiniye imyaka itatu kugeza mu 2019.

Uyu musore uvuka ku Mukamira muri Nyabihu, ni we Munyarwanda uheruka kwegukana Tour du Rwanda ubwo yakinwaga bwa nyuma iri kuri 2,2 mu 2018.

Yari mu bakinnyi bane basiganwa ku magare bashoboraga kugira amahirwe yo kwitabira Imikino Olempike ya Tokyo 2020, ariko u Rwanda rubona umwanya umwe wa Mugisha Moïse.

Mu 2020, ni we mukinnyi rukumbi w’Umunyarwanda witabiriye Shampiyona y’Isi y’Amagare yabereye mu Mujyi wa Imola mu Butaliyani kuko abandi, bari imbere mu gihugu, bagowe no kubona ibyangombwa byo kujya mu Butaliyani bitewe na COVID-19.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa