skol
fortebet

Mugunga Yves wari uyoboye ubusatirizi bwa APR FC yavunitse

Yanditswe: Saturday 17, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

Amakuru ava muri Tunisia, aravuga ko Mugunga Yves watsinze igitego US Monastir mu mukino ubanza yagize ikibazo mu ivi mu myitozo yo kuri iyi tariki ya 17 Nzeri 2022.
Nkuko amafoto yashyizwe hanze abigaragaza, Mugunga Yves yavunikiye mu myitozo ahita atangira kwitabwaho n’abaganga.
APR FC yatangaje ko Yves yagize ikibazo muri iyi myitozo gusa ntabwo yavuze ko azakina cyang azasiba uyu mukino.
APR FC yakoreye imyitozo ya nyuma kuri Stade Mustapha Ben Jannet y’i Monastir yakira abantu 20,000. (...)

Sponsored Ad

Amakuru ava muri Tunisia, aravuga ko Mugunga Yves watsinze igitego US Monastir mu mukino ubanza yagize ikibazo mu ivi mu myitozo yo kuri iyi tariki ya 17 Nzeri 2022.

Nkuko amafoto yashyizwe hanze abigaragaza, Mugunga Yves yavunikiye mu myitozo ahita atangira kwitabwaho n’abaganga.

APR FC yatangaje ko Yves yagize ikibazo muri iyi myitozo gusa ntabwo yavuze ko azakina cyang azasiba uyu mukino.

APR FC yakoreye imyitozo ya nyuma kuri Stade Mustapha Ben Jannet y’i Monastir yakira abantu 20,000.

APR FC izakirwa na Monastir kuri iki cyumweru mu mukino wo kwishyura saa kumi (16H00) zo mu Rwanda.

Umukino ubanza wabereye i Huye ku wa 10 Nzeri warangiye APR FC itsinze US Monastir igitego 1-0 cyinjijwe na Mugunga Yves.

Iyi kipe ihagarariye u Rwanda mu irushanwa Nyafurika rya CAF Champions League, yageze muri Tunisia kuwa Gatatu,gukina umukino wo kwishyura.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa