skol
fortebet

Muhire Kevin yanenze abakinnyi batereranye Rayon Sports avuga no ku hazaza he mu mwaka utaha

Yanditswe: Tuesday 28, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Kapiteni wa Rayon Sports,Muhire Kevin,yanenze abakinnyi ba Rayon Sports bavuye mu ikipe y’igihugu bakanga kugaruka gukinira Rayon Sports ndetse yemeza ko amasezerano ye yarangiye ari gushaka ahandi akina.
Muhire Kevin waraye atsinze igitego muri 4-0 batsinze Police FC mu guhatanira umwanya wa 3 w’igikombe cy’Amahoro,yavuze ko nubwo bari bake ariko bakoze ibishoboka bashimisha abakunzi b’ikipe ya Rayon Sports.
Yagize ati "Byaje bitunguranye, twumvaga ko twasoje umwaka w’imikino turataha ni yo (...)

Sponsored Ad

Kapiteni wa Rayon Sports,Muhire Kevin,yanenze abakinnyi ba Rayon Sports bavuye mu ikipe y’igihugu bakanga kugaruka gukinira Rayon Sports ndetse yemeza ko amasezerano ye yarangiye ari gushaka ahandi akina.

Muhire Kevin waraye atsinze igitego muri 4-0 batsinze Police FC mu guhatanira umwanya wa 3 w’igikombe cy’Amahoro,yavuze ko nubwo bari bake ariko bakoze ibishoboka bashimisha abakunzi b’ikipe ya Rayon Sports.

Yagize ati "Byaje bitunguranye, twumvaga ko twasoje umwaka w’imikino turataha ni yo mpamvu bamwe na bamwe nka ba Blaise [Nishimwe] mutababonye kuko twari twarangiye mu biruhuko. Byaradutunguye, biba ngombwa ko baduhamagaza, abumvaga bari tayari kwitangira ikipe baraje kandi twabashije kwitwara neza."

Abajijwe icyabafashije kunyagira Police FC,Muhire yagize ati "Police FC ni ikipe itadutsinda,itajya idutera igitutu,uko twaba tungana kose Police ntiyadutsinda namwe murabizi."

Muhire Kevin abajijwe ku cyerekezo cye,yagize ati "Amasezerano yanjye yararangiye,nari ndi mu kiraka.Iyo mvunika nari kuba ngiye mu bibazo.Naje kwitangira Rayon Sports nk’ikipe natangiranye nayo..nagombaga kuyitangira ngo ngire icyo mbasigira nka kapiteni wabo.Sindamenya aho nzerekeza, ngiye kuruhuka, ibindi muzabimenya mu minsi iri imbere ariko ni ahantu heza. Nta bihari [ibiganiro na Rayon Sports], nta biraba, ndacyategereje. ”

Yakomeje avuga ko amakipe ari kumushaka ari menshi cyane ndetse agiye kuruhuka akabona gufata umwanzuro w’aho azerekeza.

Asabwe kugira icyo avuga ku bakinnyi barimo Nishimwe Blaise na Kwizera Olivier batongeye kugaragara mu mikino ya Rayon Sports nyuma yo kuva mu Amavubi, Muhire yavuze ko bidakwiye.

Ati “Buri umwe afite uko atekereza ku giti cye, kandi buri wese afite icyo ateganya mu buzima bwe. Rayon Sports ni ikipe yatumye Ikipe y’Igihugu iduhamagara, ni ngombwa kuyiha agaciro ikwiye. Ku bwanjye kuva mu Amavubi nkajya kwicara mu rugo ntabwo bimpesha ishema cyangwa Rayon Sports, ni ngombwa gukora akazi kanjye kugera ngasoje.”

“Benshi muri bo basoje amasezerano, abandi bafite amasezerano ariko tugomba kuba abanyamwuga. Mu gihe ugiye ahantu, ugomba gukora akazi ukakarangiza.”

Muhire yabajijwe ku byavuzwe ko yakuye Onana mu itsinda rya WhatsApp bahuriyemo nka Rayon Sports ariko yabihakanye avuga ko yakuyemo abarangije amasezerano we akiyafite.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa