skol

Muhoza Trivia Elle wambitswe ikamba rya Miss Uganda yateje impaka yitwa Umunyarwandakazi

Yanditswe: Monday 22, Sep 2025

featured-image

Ku mbuga nkoranyambaga muri Uganda ndetse no mu matsinda y’abakurikiranira hafi imyidagaduro, impaka zikomeje kuzamuka nyuma y’uko Muhoza Trivia Elle uvugwaho kuba Umunyarwandakazi yambitswe ikamba.

Benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, nyuma yo kubona ko uyu mukobwa ari we utorewe kwegukana ikamba rya Miss Uganda2025, benshi mu bakurikirana imyidagaduro bahise batangira kugaragaza ko nubwo aryegukanye ariko ari Umunyarwandakazi.

Uwitwa Vanessa Kamara ukoresha imbuga nkoranyambaga, akimara kubona amashusho y’itorwa rya Miss Uganda yahise ajya ku rukuta rwa Instagram rw’ikinyamakuru Mbu cyari gitangaje iyi nkuru agira ati “Miss Uganda cyangwa Miss Rwanda?”

Uwitwa Winnie Renne we yagize ati “Miss Rwanda muri Uganda!”, ni mu gihe uwitwa Farha Eid Monteza we yagaragaje ko Abanyarwanda bamaze kwigarurira buri kimwe muri Uganda.

Ati “Abanyarwanda bamaze kwigarurira byose muri Uganda, murebe n’abari kwiyamamariza imyanya mu nteko ishinga amategeko.”

Benshi mu bagiye batanga ibitekerezo ku itorwa rya Miss Uganda bagaragaje ko batumva igihe umukobwa ukomoka muri iki gihugu azegukanira ikamba.

Uretse abatanze ibitekerezo, n’abagize akanama nkemurampaka babanje kwibaza ukuntu umukobwa witwa Muhoza yaba yiyamamariza kuba Miss Uganda.

Si ubwa mbere hatowe Miss Uganda agateza intugunda ku mbuga nkoranyambaga kubera ko ahuzwa n’u Rwanda. Ni ibintu bimaze imyaka myinshi kuko n’uwo asimbuye Natasha Nyonyozi na we ari uko byagenze.

Si aba gusa, kuko na Hannah Karema watowe mu 2023 na we yavuzweho kuba Umunyarwandakazi.

Ku rundi ruhande ariko abategura irushanwa ndetse n’abarikurikiranira hafi, bahamya ko nubwo umuntu yaba afite inkomoko mu kindi gihugu, mu gihe yujuje ibisabwa nta cyamubuza guhatanira iri kamba.

Muhoza Trivia Elle wambitswe ikamba rya Miss Uganda yongeye kuzamura impaka yitwa Umunyarwandakazi

Natasha Nyonyozi asimbuye nawe ubwo yambikwaga ikamba yari yazamuye impaka yitwa Umunyarwandakazi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa