skol
fortebet

Mukura VS ihagaritse kudatsindwa kwa Rayon Sports, iha ibyishimo Abanye huye (Amafoto)

Yanditswe: Saturday 11, Jan 2025

featured-image

Sponsored Ad

Mukura VS yatsinze Rayon Sports ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 15 wa Shampiyona, ishyira iherezo ku kudatsindwa kwa Rayon Sports muri shampiyona y’u Rwanda ya 2024/2025.

Sponsored Ad

Uyu mukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Mutarama 2025, Kuri Stade ya Huye yari yuzuye abafana benshi barimo Jean Fidèle Uwayezu wahoze ayobora Rayon Sports akaba n’umujyanama mu rwego rw’Ikirenga rw’iyi kipe.

Muri uyu mukino Rayon Sports yatangiye isatira cyane izamu rya Mukura VS harimo uburyo bwabonetse ku munota wa 3 ku mupira Kanamugire Roger yakinanye neza na Bagayogo awutanga neza na myugariro na Rushem Chris, awushyira hanze urengurwa na Ishimwe Fiston ushyirwa muri koruneri na Boateng Mensah itagize ikivamo.

Ku munota wa 6, Mukura VS yatangiye kwinjira mu mukino batangira gusatira izamu rya Rayon Sports banyuze ku ruhande rw’iburyo rwa Zuberi Hakizamana.

Ku munota wa 14, Mukura VS yongeye gusatira izamu rya Rayon Sports ku mupira wazamukanywe na Hakizimana Zuberi, habura gato ngo uruhukire mu nshundura z’izamu rya Khadime.

Kugeza ku munota wa 30, Mukura VS ni yo yari yihariye umupira nubwo na yo nta buryo bukomeye bw’umukino yigeze irema imbere y’izamu.

Ku munota wa 35, Rayon Sports yahushije igitego cyabazwe nyuma yaho Adama Bagayogo yisanze asigaranye na Sebwato ashatse gutsinda uyu munya-Uganda ashyira umupira muri koruneri.

İyo koruneri yatewe na Serumogo Ali igarurwa neza n’ubwugarizi bwa Mukura.

Ku munota wa 39, Mukura VS yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Rutahizamu Jordana Dimbumba ku mupira wari ugaruwe nabi n’ubwugarizi bwa Rayon Sports, atsinda igitego cyiza umunyezamu Khadime ntiyanyeganyega.

Ku munota wa 42, Mukura VS yarushaga cyane Rayon Sports yatsinze igitego cya kabiri cyatsinzwe Niyonizeye Fred ku mupira wazamukanywe n’uyu musore ukomoka i Burundi ku ruhande rw’iburyo, atera umupira mu mfuruka igoye ariko Khadime arawumugarurira, uyu musore asubizamo inshundura ziranyeganyega.

Igice cya mbere cyarangiye Mukura VS iyoboye umukino n’ibitego 2-0 byatsinzwe na Jordana Dimbumba na Niyonizeye Fred.

Mu gice cya kabiri Rayon Sports yatangiranye impinduka eshatu Niyonzoma Olivier Sefu, Muhire Kevin na Aziz Bassane basimbura Iraguha Hadji, Ishimwe Fiston na Ndayishimiye Richard.

Ku munota wa 76, Mukura VS yongeye guhusha igitego cyabazwe ku mupira Boateng Mensah yabonye mu rubuga rw’amahina, acenga Yussuf Diagne, ariko ateye mu izamu umupira ujya hanze.

Ku munota wa 79, Rayon Sports yabonye amahirwe yo gutsinda igitego cyo kwishyura ku mupira Serumogo Omar Ally yazamukanye ku ruhande rw’iburyo, awugeza mu rubuga rw’amahina, awuterekera neza Fall Ngagne, ashatse gushyira mu nshundura biranga.

Ku munota wa 89, Rayon Sports yabonye uburyo bwo kwishyura igitego kuri coup Franc nziza yatewe na Rukundo Abdulrahm umupira ukurwamo n’umuzamu Nicholas Sebwato habura usonga.

Mbere y’uko umukino urangira umusifuzi wa kane yongeyeho iminota irindwi y’inyongera.

Ku munota wa 90+4 Rayon Sports yabonye andi mahirwe yo kwishyura kuri koruneri yatewe na Muhire Kevin umupira ujya hanze y’izamu.

Umukino warangiye Mukura VS itsinze Rayon Sports ibitego 2-1 ishyira iherezo ku kudatsindwa kw’ikipe ya Rayon Sports muri Shampiyona y’u Rwanda ya 2024/2025.

Umukino wa nyuma w’imikino ibanza ni wo Rayon Sports itakaje nyuma yo kwitwara neza muri 14 yabanje aho yatsinze imikino 11 inganya itatu itsindwa umwe.

Rayon Sports yasoje imikino ibanza ari iya mbere n’ubundi n’amanota 36 mu mikino 15 ikurikiwe na APR FC n’amanota 31 ariko isigaje umukino ifitanye n’Amagaju kuri iki Cyumweru kuri Stade Huye saa cyenda z’amanywa.

Mukura VS yo yasoje imikino ibanza ya Shampiyona ku mwanya wa karindwi n’amanota 21.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi

Mukura VS

Sebwato Nicholas, Rushema Chris, Niyonzoma Eric, Abdul Jalilu, Hakizimana Zuberi, Obedi Uwumukiza, Nisingizwe Christian, Niyonizeye Fred, Jordan Dimbumba, Nsabimana Emmanuel na Mensah Boateng

Rayon Sports

Khadime Ndiaye, Youssu Diagne, Omar Gning, Serumogo Ali (C), Ganijuru Ishimwe Elie, Kanamugire Roger, Iraguha Hadji, Ndayishimiye Richard, Fall Ngagne, Ishimwe Fiston na Adama Bagayogo.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa