Ubuyobozi bw’ikipe ya Mukura Victory Sports bwamaze guhana umukinnyi wo hagati mu kibuga Ally Niyonzima, nyuma yo kumara igihe yarataye akazi atamenyesheje ubuyozi bw’ikipe ye. Niyonzima arazira kujya kwivuriza i Burundi imvune yagiriye muri shampiyona ikipe ya Mukura ifite abaganga.
Uyu musore yavunikiye mu mukino w’umunsi wa kane wa shampiyona Mukura yatsinzemo Kiyovu 2-1, nyuma yicyo gihe ntiyongeye kugaragara mu kibuga bitewe niyo mvune, akaba yaraje gufata icyemezo akerekeza mu Burundi (...)
Ubuyobozi bw’ikipe ya Mukura Victory Sports bwamaze guhana umukinnyi wo hagati mu kibuga Ally Niyonzima, nyuma yo kumara igihe yarataye akazi atamenyesheje ubuyozi bw’ikipe ye. Niyonzima arazira kujya kwivuriza i Burundi imvune yagiriye muri shampiyona ikipe ya Mukura ifite abaganga.
Uyu musore yavunikiye mu mukino w’umunsi wa kane wa shampiyona Mukura yatsinzemo Kiyovu 2-1, nyuma yicyo gihe ntiyongeye kugaragara mu kibuga bitewe niyo mvune, akaba yaraje gufata icyemezo akerekeza mu Burundi kwivurizayo atamenyesheje ubuyobozi bw’iyi kipe ndetse agakuraho na telefone.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ubuyobozi bw’iyi kipe ko bwahanishije uyu musore igihano cy’ukwezi atagaragara mu bikorwa bw’iyi kipe bitewe n’imyitwarire mibi.
Ibaruwa ubuyobozi bw’ikipe ya Mukura VS bwashyize hanze ihagarika Ally NIyonzima
Niyonzima Ally yagarutse mu Rwanda kuwa kane w’icyumweru gishize mbere y’umukino wabahuje na Rayon Sports amakipe yombi akanganya 1-1.
Niyonzima Ally abaye umukinnyi wa kabiri ikipe ya Mukura VS ihannye uyu mwaka, nyuma y’Umurundi mugenzi we Emmanuel Ngama nawe wahinishijwe . Ngama nawe yaziraga imyitwarire mibi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *