skol

Mulisa yishimiye kugaruka kwa Iranzi

Yanditswe: Thursday 11, Jan 2018

Umutoza w’ikipe ya APR FC Jimmy Mulisa yatangaje ko yishimiye kuba umukinnyi Iranzi Jean Claude yagarutse muri APR FC aho yavuze ko ubunararibonye bwe yari ubukeneye mu ikipe ye izahagararira u Rwanda mu mikino nyafurika.
Uyu mutoza yabitangaje nyuma y’imyitozo yo ku munsi w’ejo yagaragayemo n’uyu musore wari umaze igihe mu ikipe ya Zesco yo muri Zambia.
Yagize ati “Icyo nabonye ni umukinnyi mwiza uje kudufasha,gusa aracyavugana n’ubuyobozi dutegereje kumenya niba (…)

Umutoza w’ikipe ya APR FC Jimmy Mulisa yatangaje ko yishimiye kuba umukinnyi Iranzi Jean Claude yagarutse muri APR FC aho yavuze ko ubunararibonye bwe yari ubukeneye mu ikipe ye izahagararira u Rwanda mu mikino nyafurika.

Uyu mutoza yabitangaje nyuma y’imyitozo yo ku munsi w’ejo yagaragayemo n’uyu musore wari umaze igihe mu ikipe ya Zesco yo muri Zambia.

Yagize ati “Icyo nabonye ni umukinnyi mwiza uje kudufasha,gusa aracyavugana n’ubuyobozi dutegereje kumenya niba tuzamukinisha.Ubunararibonye bwa Iranzi nta mutoza n’umwe utabukenera mu ikipe ye.

Mulisa yavuze ko akomeje gutegura ikipe ye kugira ngo izitware neza ubwo shampiyona izaba isubukuwe.

Kugeza ubu,ntabwo APR FC irabasha gusinyisha Iranzi Jean Claude kuko agitegereje ibyangobwa azahabwa na Zesco United.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa