skol
fortebet

Munyakazi Sadate na Sam Karenzi bongeye guterana amagambo bapfa Umukuru w’Igihugu

Yanditswe: Thursday 06, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Munyakazi Sadate na Sam Karenzi n’amazina azwi kandi amenyerewe cyane mu mupira w’amaguru mu Rwanda,aho Munyakazi yamenyekanye nka Perezida wa Rayon Sporta na Sam Karenzi aka ari umunyamakuru w’Umwuga uzwi cyane hano mu Rwanda ubu ukorera Radio ya Fine FM.

Sponsored Ad

VIDEO: AMAGAMBO YABAYE INTANDARO YITERANA RY’AMAGAMBO

Aba bombi si ubwa mbere baterana amagambo,dore ko byahereye muri 2020 aho Sam Karenzi wakoreraga Radio TV10 atabonaga ibintu kimwe na Sadate wayoboraga Rayon icyo gihe ndetse abantu benshi badasiba kwemeza ko Karenzi ari ku ruhembe rw’abatumye Sadate akurwa ku buyobozi bwa Rayon Sports yari igeze aharindimuka.

Mu bihe bitandukanye Sam Karenzi yagiye avuga ko Sadate yananiwe kwiyakira ko atakiri umuyobozi muri Rayon Sports ndetse na Sadate nawe nk’umwe mu bataripfana ntiyasibaga kuvuga ko Karenzi ariwe munyamakuru utari uw’umwuga muri ruhago nyarwanda.

Iteranamagambo ry’aba bagabo bombi ntago ryarangiriye mu magambo gusa, ahubwo mu bihe bitandukanye Sadate yagiye arega Sam Karenzi mu nzego zitandukanye zibifitiye ububasha.

Muri ibyo birego byose icyaje kuvamo ni uko aba bagabo bombi biyemeje kwiyunga ndetse ibyo guterana amagambo bakabivamo burundu.

Abantu bakurikira Munyakazi Sadate kuri Twitter (Akunda gukoresha cyane),muri iki cyumweru ubwo ikipe y’Igihugu Amavubi yatsindaga Guinea ibitego 3 ku busa, yagiye kuri twitter ashyiraho ifoto ari kumwe n’Umunyezamu Adolphe wa Rayon Sports wanitwaye neza ku mukino w’Amavubi, arangije yandikaho amagambo yibutsa Sam Karenzi na Imfurayacu Jean Luc wa B&B FM Umwezi ko abakinnyi yaguze babita Impinja ko ubu aribo bafashije u Rwanda kwitwara neza.

Yagize ati"Uno munsi bigaragariye abantu bose bazi Umupira ko Inama zatanzwe zo kwita kubakiri bato aricyo Gisubizo cy’Umupira wacu, aba basore si Impinja ahubwo nibo Umupira Wubakiyeho. Bwana @Mashavince watinze kubibona ariko nizere ko aya maso atazongera kubona ibinyuranye n’ukuri."

Akomeza agira ati"Bwana @SamKarenzi @imfuraluc01 n’abandi mwari mwaratannye mugambiriye kunyangisha abantu mushukaga abantu ko nsenye @rayon_sports ko nkinga abantu ibikarito mu maso mubonye ko zitari impinja nzanye ahubwo narimo gukora Recrutement y’ibyishimo by’ Amavubi n’undi munsi ntimuzongere."

Aya magambo ntago Sam Karenzi nawe utajya aripfana yayihanganiye, yahise aza munsi amusubiza amwibutsa asa n’umwishongoraho ko akwiriye ishimwe n’imidende kuko abo bana yaguze bajyanye Amavubi mu Gikombe cya Africa kizatangira kuri iki cyumweru.

Ati"Yego rwose utubabarire ntituzongera ntwari y’ U Rwanda! Bakwambike imidende kuko impano zawe zitujyanye muri #CAN ejobundi le 9 turaseruka!"

Ibi nyamara Sam Karenzi yabivugaga U Rwanda rwarabaye urw anyuma mu itsinda.

Bucyeye bwaho, Munyakazi Sadate yahamagawe kuri Radio Karenzi akorera, ngo atange ibitekerezo.

Mu kiganiro yatanze, ajya gusoza aba bagabo bombi bibukiranije ko bari bariyunze ndetse ko guterana amagambo byari byarahagaze. Sam Karenzi yibutsa Sadate ko nawe abishoboye kandi ari Sadate buri gihe "Umyiyenzaho" ahita amubaza niba atazongera kuregana ubundi bakomeze. Munyakazi nawe yarabimwemereye amubwira ko ibyo kuregana bivuyeho.

Munyakazi Sadate yongeye gusembura Sam Karenzi, aho yafashe agace gato k’ikiganiro aho Sam Karenzi yavugaga ko umukuru w’Igihugu yaba yaribeshye Kuri Minisitiri Munyangaju Aurore Mimosa kuko Siporo ikomeje gusenyuka aho kwiyubaka.

Aka gace gato Sadate yazanye gafite amasegonda 30 gusa. Nyamara mu kiganiro Sam Karenzi yatangiye agira ati" Nyakubahwa Perezida wa Repuburika mu bushishozi bwe twubaha twemera,n’abajyanama nabo bafatanije,baricaye baravuga bati kubera uko twubaha Siporo ntago dushaka ko Siporo ivangwa n’ikindi kintu icyaricyo cyose. Umuco bawujyana ahandi(Muri minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco).Dukeneye minisiteri ya Siporo gusa."

Akomeza avuga ko Nyakubahwa Paul Kagame yafashe icyemezo kiza ariko hakaba kwibeshya ku bantu yayihaye ngo bayiyobore Ati" Ese Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, ko atari ubwa mbere bibaye ntimwaba mwaribeshye ku bantu mwayihaye ? Mwayishinze? kugeza ubwo buri wese abona ko Siporo iri mu bibazo! kandi mwarayishakiraga ibisubizo.Ibyo hari umunyarwanda tutabihuriyeho?"

Sadate agace ka Videwo yashyize kuri twitter ko kavugaga kati " Ese Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, ko atari ubwambere bibaye ntimwaba mwaribeshye ku bantu mwayihaye ? Mwayishinze? kugeza ubwo buri wese abona ko Siporo iri mubibazo! kandi mwarayishakiraga ibisubizo. ibyo hari umunyarwanda tutabihuriyeho?"

Arangije yandikaho amagambo agira ati:"Nshuti yanjye @SamKarenzi
simpamya ko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda mu buhanga, ubushishozi n’ubunararibonye agira yaba yaribeshye nkuko ubivuga, Wenda yaba yaratengushywe nabo yatumye ariko kwibeshya si ibintu bimuranga ari ibyo ntago uru Rwanda rwaba rugeze aha tubona."


Amagambo Sadate yanditse

Ibi Sam Karenzi nawe ntiyabyihanganiye yaje kumusubiza ati" Ikibazo cyawe mbona ushaka kuzaba umugaturika kurusha Papa! Wibwira ko ukunda perezida wacu kuturusha? Zana ikiganiro cyose birafasha abantu kumva contexte y’ibyo navugaga naho ibyo urimo ushaka ntibyaguhira abayobozi bacu barashishoza."

Sam asubiza Sadate
Sadate nawe yahise agaruka amubaza ati"Iwacu banyigishije ko abakuru badakosa, batibeshya yewe batabeshya. Ngaho se mugabo uhora ari mukuri @SamKarenzi Nyibwirira uvuga biriya washakaga kutwereka iki?! Cga ryagumura wavuze rikomeje Umuhanda rigana kure hashoboka? cga ni inzira nshya n’ibitero bishya twitegure?"

Sam Karenzi yahise aza amaubwira ko "Ese nabandi bose bashaka kuba abadepite banyura muri izi nzira zo kwibonekeza no kuvuga ibintu byinshi? Sha wowe sinzi ko bakwibeshyaho pee! Menya bamaze kukumenya bihagije.".

Uku guterana amagambo kwaba bagabo bombi kumaze igihe ndetse ntanuwakwemeza ko bombi hari gahunda yo kubihagarika gusa inshuro nyinshi Sam Karenzi yakunze kugaragaza ko Sadate ariwe umusembura ndetse ko nawe ataguma acecetse.

Ibitekerezo

  • Gusa mubyo mujya mwirirwamo mujogorana ntimuzongere kuzanamo izina"President wu Rda", ntakinyabupfura mwaba mufite pe!

    Sha uyu mugabo Sedati mbona Atari serious rwose ibintu byose avuga ubona ntabwenge burimo., Nonese murabona adashaka guteranya minister na Sam karenzi,

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa