skol

Munyaneza yegukanye agace ka mbere ka Rwanda Cycling Cup

Yanditswe: Saturday 24, Mar 2018

Munyaneza Didier ukinira ikipe ya Benediction y’I Rubavu niwe wegukanye agace ka mbere ka Rwanda Cycling Cup aho abasore bavaga i Kigali berekeza i Huye babanje kuzenguruka umujyi. Rwanda CC izamura abakinnyi benshi Aka gace ka Mbere ka “Rwanda Cycling Cup” kahariwe kwibuka Byemayire Lambert wahoze ari Perezida wungirije w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo gusiganwa ku Magare (Ferwacy), witabye Imana mu 2016,kegukanwe na Munyaneza Didier wanikiye ibihangange birimo Uwizeyimana Bonaventure wabaye (…)

Munyaneza Didier ukinira ikipe ya Benediction y’I Rubavu niwe wegukanye agace ka mbere ka Rwanda Cycling Cup aho abasore bavaga i Kigali berekeza i Huye babanje kuzenguruka umujyi.

Rwanda CC izamura abakinnyi benshi
Aka gace ka Mbere ka “Rwanda Cycling Cup” kahariwe kwibuka Byemayire Lambert wahoze ari Perezida wungirije w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo gusiganwa ku Magare (Ferwacy), witabye Imana mu 2016,kegukanwe na Munyaneza Didier wanikiye ibihangange birimo Uwizeyimana Bonaventure wabaye uwa 2 na Byukusenge Patrick wabaye uwa 3.

Munyaneza yakoresheje amasaha ane, iminota 14 n’amasegonda 38,ashimangira ubukaka bwe nk’umukinnyi ukiri muto uri kuzamuka neza kurusha abandi mu Rwanda.

Nubwo Munyaneza akiri muto aratanga icyizere gikomeye cy’ejo hazaza

Ndayisenga Valens uherutse kubona ikipe nshya mu Bufaransa ya Pays Olonne Cycliste Côte de Lumière (POCCL) ,yasoje ku mwanya wa kane akoresheje amasaha ane, iminota 15 n’amasegonda 16.

Munyaneza Didier yahawe ibihumbi 100 frw

Mu bakiri bato basiganwe ku ntera ya kilometero 92,Mbarushimana Jean Claude wa Benediction niwe waje ku isonga, mu gihe mu cyiciro cy’abakobwa Irakoze Neza Violette wa Muhazi Cycling niwe wegukanye irushanwa.

Uko Rwanda CC iteganyijwe uyu mwaka

Rwanda Cycling Cup y’uyu mwaka igizwe n’uduce 10,izakomeza ku wa 19 Gicurasi 2018 hakinwa isiganwa ryitiriwe Abahinzi rizava i Kayonza ryerekeza mu Karere ka Gicumbi.

Urutonde rw’uko bakurikiranye mu byiciro byose

Mu Bagabo bakuru

Mu Bakobwa

Abatarengeje imyaka 23

Mu Ngimbi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa