skol
fortebet

Musanze: Abakinnyi ba Arsenal y’abagore bakinnye karere n’abana ku muhanda

Yanditswe: Monday 11, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Abakinnyi ba Arsenal y’abagore batunguranye ubwo bahuzaga urugwiro n’abana bo mu Murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze, bagakina ‘karere’ bari bafite.
Ku wa 5 Nyakanga 2022, ni bwo aba bakinnyi basuye Pariki y’Igihugu y’Ibirunga icumbikiye ingagi zo mu misozi.
Mbere yo kwinjira muri pariki nyirizina, banyuze mu Gasantere ka Gataraga aho bahuriye n’abana bo muri ako gace bahuza urugwiro.
Aba bakinnyi bafashe umupira wa karere bari bafite na bo bagaragaza impano yabo mu kuwuconga cyane ko (...)

Sponsored Ad

Abakinnyi ba Arsenal y’abagore batunguranye ubwo bahuzaga urugwiro n’abana bo mu Murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze, bagakina ‘karere’ bari bafite.

Ku wa 5 Nyakanga 2022, ni bwo aba bakinnyi basuye Pariki y’Igihugu y’Ibirunga icumbikiye ingagi zo mu misozi.

Mbere yo kwinjira muri pariki nyirizina, banyuze mu Gasantere ka Gataraga aho bahuriye n’abana bo muri ako gace bahuza urugwiro.

Aba bakinnyi bafashe umupira wa karere bari bafite na bo bagaragaza impano yabo mu kuwuconga cyane ko basanzwe barabigize umwuga.

Abafatanyije n’aba bana ni Caitlin Jade Foord na Katie McCabe na Daniel Lane wabaherekeje.

Umunyamakuru wa IGIHE dukesha iyi nkuru ufotora yafashe amafoto yabo bari gutera amanota kuri karere, banagerageza gukora utundi dukoryo.

Bagenzi babo Jordan Nobbs na Jen Beattie bo binjiye muri Pariki y’Ibirunga banyuze ku rundi ruhande. Ubwo hakinwaga karere ntibari bahari.

Caitlin Jade Foord wakinanye n’abana bo muri Musanze ni Umunya- Australia w’imyaka 27, ukinira Arsenal n’Ikipe ye y’Igihugu izwi nka Matildas.

Mugenzi we Katie McCabe we akinira Arsenal kuva mu 2015. Uyu mukinnyi w’imyaka 26 ni we Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu cya Ireland.

Mu ntangiriro z’uku kwezi ni bwo abakinnyi bane ba Arsenal y’Abagore basuye u Rwanda muri gahunda ya Visit Rwanda.

Aba bakinnyi barimo Caitlin Jade Foord, Jordan Nobbs, Jen Beattie na Katie McCabe. Bari baherekejwe n’abarimo Daniel Lane ushinzwe ibijyanye no gusemura muri Arsenal.

IVOMO: IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa