skol
fortebet

Musanze FC yasinyishije Nshimiyimana Imran wakiniraga Rayon Sports

Yanditswe: Wednesday 25, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Imran Nshimiyimana wari umaze imyaka ibiri akinira ikipe ya Rayon Sports,yamaze gusinya amasezerano y’imyaka 2 muri Musanze FC aho yahise anahabwa igitambaro cy’ubukapiteni.
Nyuma yo kugirana ibiganiro kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 24 Kanama 2021, Nshimiyimana yumvikanye n’ubuyobozi bwa Musanze FC, yemera gusinya amasezerano y’imyaka ibiri.
Kuri uyu wa Gatatu Nshimiyimana Imran yerekanwe nk’umukinnyi mushya wa Musanze FC uzajya wambara nimero eshanu ndetse amafoto yashyizwe hanze yagaragaje (...)

Sponsored Ad

Imran Nshimiyimana wari umaze imyaka ibiri akinira ikipe ya Rayon Sports,yamaze gusinya amasezerano y’imyaka 2 muri Musanze FC aho yahise anahabwa igitambaro cy’ubukapiteni.

Nyuma yo kugirana ibiganiro kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 24 Kanama 2021, Nshimiyimana yumvikanye n’ubuyobozi bwa Musanze FC, yemera gusinya amasezerano y’imyaka ibiri.

Kuri uyu wa Gatatu Nshimiyimana Imran yerekanwe nk’umukinnyi mushya wa Musanze FC uzajya wambara nimero eshanu ndetse amafoto yashyizwe hanze yagaragaje ari gusinya amasezerano.

Nshimiyimana Imran yakiniye amakipe atandukanye nka AS Kigali,Police FC yakiniye imyaka itanu mbere yo kugurwa na APR FC, yavuyemo ajya muri Rayon Sports mu 2019.Yatangiye guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu mu 2012.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa