Musanze FC yatandukanye na Ntamuhanga Thumaine Tity nyuma y’umwaka umwe
Yanditswe: Thursday 21, Aug 2025
Ikipe ya Musanze FC ikina mu cyiciro cya mbere mu Rwanda, yatangaje ko yamaze gutandukana n’uwari umutoza wongerera abakinnyi imbaraga, Ntamuhanga Thumaine uzwi cyane nka Tity, nyuma y’umwaka umwe yari amaze ayifasha.
Uyu mwanzuro ufashwe mbere y’uko iyi kipe itangira umwaka mushya w’imikino wa 2025/2026, aho yahisemo guhindura abatoza hafi ya bose uretse umutoza w’abanyezamu. Kuri ubu Musanze FC iri mu maboko ya Ruremesha Emmanuel, akaba yungirijwe na Kalisa François.
Ibinyujije ku rukuta rwayo rwa X (Twitter), Musanze FC yashimiye Ntamuhanga ku bw’umusanzu we mu gihe gito yamaze ayifasha, inamwifuriza amahirwe masa aho azakomereza urugendo rwe nk’umutoza.
Mu rwego rwo kongera imbaraga mu ikipe izakina shampiyona itaha, Musanze FC imaze gusinyisha abakinnyi bashya barimo rutahizamu Hussein Shaban Tchabalala wakinaga muri AS Kigali.
Iyi kipe kandi yamaze gusezerera bamwe mu bakinnyi bayo barimo Kwizera Trésor, Nduwayo Valeur, Mchelenga Rashid, Adeaga Johnson, Jobe, Salomon n’abandi, mu rwego rwo guha umwanya gahunda nshya yo kongera guhatanira imyanya y’inyuma mu makipe yo hejuru.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *