Mvukiyehe Juvénal agiye gusiga Kiyovu Sports yerekeze mu ikipe yo mu cyiciro cya kabiri
Yanditswe: Monday 26, Dec 2022

Perezida wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvénal, agiye kuva muri iyi kipe yo ku Mumena hanyuma agure iyo mu Cyiciro cya Kabiri cya Shampiyona y’u Rwanda nyuma y’uko asezeye Komite n’Inama y’Ubutegetsi yayo.
Amakuru dukesha IGIHE aravuga ko Mvukiyehe ari mu biganiro n’Ubuyobozi bwa Aspor FC yo mu Cyiciro cya Kabiri ngo abe yagura iyi kipe, ayifashe kuzamuka mu Cyiciro cya Mbere mu mwaka utaha w’imikino.
Uretse kugura Aspor FC yashinzwe mu 1998 isanzwe yakirira imikino yayo kuri Stade ya Kicukiro, (...)
Perezida wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvénal, agiye kuva muri iyi kipe yo ku Mumena hanyuma agure iyo mu Cyiciro cya Kabiri cya Shampiyona y’u Rwanda nyuma y’uko asezeye Komite n’Inama y’Ubutegetsi yayo.
Amakuru dukesha IGIHE aravuga ko Mvukiyehe ari mu biganiro n’Ubuyobozi bwa Aspor FC yo mu Cyiciro cya Kabiri ngo abe yagura iyi kipe, ayifashe kuzamuka mu Cyiciro cya Mbere mu mwaka utaha w’imikino.
Uretse kugura Aspor FC yashinzwe mu 1998 isanzwe yakirira imikino yayo kuri Stade ya Kicukiro, Mvukiyehe kandi agiye guhindura amabara y’imodoka yari yaratije Kiyovu Sports, hakurweho icyatsi n’umweru hasigweho umweru, umutuku n’ubururu bwijimye.
Amakuru dufite ni uko kugeza ubu hari na bamwe mu bakinnyi ba Kiyovu Sports, Mvukiyehe ashobora kumanukana muri Aspor FC bakayizamura mu Cyiciro cya Mbere umwaka utaha w’imikino.
Tariki ya 25 Ukwakira, mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda, Mvukiyehe yavuze amagambo yumvikanisha ko asa n’uwazinutswe ruhago y’u Rwanda ndetse akicuza gukorana n’abantu batayumva ndetse batayizi.
Yaize ati "Ikintu nicuza ni uko naje mu bantu batabyumva. Reka mpere kuri FERWAFA, ntabwo ibyumva, iri kure yabyo, iri kure y’umupira w’amaguru. Iri kure y’ishoramari rya ruhago cyane kandi bizayisaba imyaka myinshi ngo ihagere."
Yavuze ko n’abafana ba Kiyovu Sports batanyurwa n’umusaruro ikipe yabo ibona ndetse ntibayishyigikire.
Ati "Abayovu bene wacu na bo bari kure. Bari kure gute? Wanyumvisha ukuntu ushobora gutsinda Rayon Sports na APR FC ariko uyu munsi ugasaba umufana ngo aze ku mukino, ukaba wababara? Ntiwababara se? Urababara muri stade. Ishoramari muri ruhago riri kure.’"
Mvukiyehe yinjiye muri ruhago ashaka gushora imari, ariko aza gusanga bidashoboka kubera abayirimo. Muri icyo kiganiro yagize ati "Ni nka kwa kundi ushobora gufata amafaranga ukayajugunya mu musarani, umwe wa dumburi wo mu cyaro. Nkajya iwacu mu cyaro nkafata miliyari 1 Frw nkayijugunyamo. Ntabwo uzasubirayo ngo ujye kuyazana.’"
Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports burateganya gusimbuza Mvukiyehe Juvénal nyuma yo gusezera iyi kipe ku wa Gatanu, tariki 23 Ukuboza 2022, akerekeza i Burayi.
Ibitekerezo
Uyu mugabo arirata pee. Nagende ahubwo no mu cya 2 nntazakandagiremo