skol
fortebet

Myugariro Alphonso Davies yahishuye akaga aterwa no kuba akina umupira w’amaguru

Yanditswe: Wednesday 01, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Myugariro wa Bayern Munich,Alphonso Davies yatangaje ko nubwo gukina umupira w’amaguru harimo ibyiza byinshi ariko kuri we hari n’ibibi bizanwa n’aka kazi kagira umuntu icyamamare.
Uyu musore w’imyaka 21 ari mu bakinnyi bameze neza cyane mu mupira w’amaguru kw’isi, kandi afatwa nk’umwe mu bakina inyuma ku ruhande rw’ubumoso bakomeye kw’isi.
Davies aheruka gutandukana n’umukunzi we nawe ukina umupira w’amaguru, Jordyn Huitema,mu kwezi gushize kwa Gicurasi nyuma y’imyaka itanu bari bamaze bakundana. (...)

Sponsored Ad

Myugariro wa Bayern Munich,Alphonso Davies yatangaje ko nubwo gukina umupira w’amaguru harimo ibyiza byinshi ariko kuri we hari n’ibibi bizanwa n’aka kazi kagira umuntu icyamamare.

Uyu musore w’imyaka 21 ari mu bakinnyi bameze neza cyane mu mupira w’amaguru kw’isi, kandi afatwa nk’umwe mu bakina inyuma ku ruhande rw’ubumoso bakomeye kw’isi.

Davies aheruka gutandukana n’umukunzi we nawe ukina umupira w’amaguru, Jordyn Huitema,mu kwezi gushize kwa Gicurasi nyuma y’imyaka itanu bari bamaze bakundana.

Uyu myugariro yemeje ko kubaho nk’umukinnyi w’umupira w’amaguru wabigize umwuga bigoye kuruta ibyo abantu batekereza.

Uyu mukinnyi mpuzamahanga ukomoka muri Kanada yatangaje ko agorwa cyane nuko ntacyo "gukora" aba afite iyo imyitozo ye muri Bayern Munich irangiye.

Yahishuye kandi ko ari akazi ke kamubuza guhura n’abandi bantu basanzwe ariyo mpamvu afite inshuti eshanu gusa.

Davies aganira n’abakunzi be ku rubuga rwe rwa Twitch mbere yo gutandukana n’umukunzi we w’igihe kirekire, yagize ati: "Ubuzima bw’umukinnyi w’umupira w’amaguru wabigize umwuga ni bwiza cyane, nta gushidikanya.

"Urishimisha ukaryoherwa n’ubuzima. Ariko nyuma y’imyitozo, nta cyo gukora uba ufite."

Davies yavukiye mu nkambi y’impunzi muri Ghana nyuma y’uko umuryango we uhunze intambara y’abenegihugu muri Liberiya.

Yamaze imyaka itanu ya mbere y’ubuzima bwe mu nkambi mbere yo kujya gutura i Edmonton, muri Canada.

Uyu mukinnyi w’inyuma yakomeje agira ati: "Kuri njye, kubera ko nta muryango mfite n’umukunzi wanjye tutabana, ndi jyenyine.

Birahangayikisha kutagira icyo ukora cyane cyane iyo inshuti zawe zose zifite akazi.

"Nsa nk ufite inshuti eshanu gusa. Ndi umuhombyi ukunzwe."


Davies yahihuye ko kuba umukinnyi wa ruhago bituma agira ubwigunge

Ibitekerezo

  • Ku umuryango
    Ndabashimira inkuru mugerageza kutugezaho, ariko ikibazo ni kimwe maze kubabonaho. Inkuru zanyu inyinshi zibamo amakosa y’ imyandikire y’ikinyarwanda mbere y’ uko mutangaza inkuru mujye mubanza muyisubiremo inshuro irenze imwe. Murakoze
    Mugire amahoro, turabakunda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa