Myugariro w’Amavubi Dylan Maes yabonye ikipe nshya muri Luxembourg
Yanditswe: Tuesday 02, Sep 2025
Myugariro w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, Dylan George Francis Maes, yatangajwe nk’umukinnyi mushya wa Union Titus Pétange yo mu Cyiciro cya Mbere muri Luxembourg.
Kuri uyu Kabiri, tariki ya 2 Nzeri 2025, ni bwo Union Titus Pétange yanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga zayo itangaza ko yabonye umukinnyi mushya w’Umunyarwanda.
Yagize iti “Twishimiye kwakira myugariro Dylan Maes. Ni umukinnyi witoreje mu Bubiligi, akaba afite ubunararibonye mu mikino mpuzamahanga. Myugariro ukomeye, uhangana ufite n’ubushobozi bwo gutanga ibisubizo.”
Dylan yatangajwe n’iyi kipe mu gihe ari kumwe n’Amavubi yerekeje muri Nigeria, gukina umukino w’Umunsi wa Karindwi n’uwa Munani mu yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, uzayahuza na Super Eagles na Zimbabwe.
Uyu mukinnyi w’imyaka 24 yakiniye andi makipe arimo FC Samgurali Tskaltubo yo muri Georgia, ari na yo aherukamo nyuma yo kurangizanya na yo amasezerano.
Kuva yatangira gukina umupira w’amaguru yanyuze mu makipe menshi yo mu bihugu birindwi by’i Burayi, harimo FK Spartaks Jūrmala yo muri Latvia, SK Beveren yo mu Bubiligi, CF Estrela da Amadora yo muri Portugal, Alki Oroklini yo muri Chypre n’izindi.
Dylan Maes ni umwe muri ba myugariro bifashishwa mu Ikipe y’Igihugu ’Amavubi’
Dylan Maes ari mu myitozo y’Ikipe y’u Rwanda ’Amavubi’ yitegura Nigeria
Dylan Maes ageze yatangajwe nk’umukinnyi mushya wa Union Titus Pétange yo mu Cyiciro cya Mbere muri Luxembourg

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *