
Ikipe y’u Buholandi n’u Bufaransa banganyije 0-0 mu mukino wa kabiri wo mu itsinda D, zombi zigira amanota ane atuma zikomeza kuyobora iritsinda muri Euro 2024.
Ikintu cyasigaye mu mitwe ya benshi nyuma y’uyu mukino, ni umukinnyi N’golo Kanté wongeye kwegukana igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umukino nyamara benshi baraketse ko yarangiye nyuma yo kwerekeza muri Saudi Arabia.
Uyu mukinnyi wo hagati ufite ubuhanga bwihariye mu gushaka umupira akina hose,yagoye Abaholandi birangira amakipe yombi agabanye amanota.
Mu mukino u Bufaransa buheruka gutsindamo Autriche na bwo Kanté ni we wari wegukanye igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umukino.
Imyitwarire ya Kante niyo ikomeje kugarukwaho mu bitangazamakuru bitandukanye ku isi,ahanini bitewe n’urwego ariho rutandukanye na shampiyona akinamo.
Cesc Fabregas yashimye cyane uyu bahoze bakinana muri Chelsea, N’Golo Kante,avuga ko akomeje gutungurwa n’uyu mukinnyi wo hagati mu ruhando mpuzamahanga.
Uyu wahoze ari umukinnyi mpuzamahanga wa Espagne,yavuze ko ubuhanga bwa Kante atari ubushobozi bwe bwo kwambura imipira cyangwa se kuba ataruha ahubwo ari umukinnyi wiga vuba cyane.
Fabregas yabwiye BBC ati: "Ni umukinnyi w’igitangaza.Buri gihe mbura ibyo kuvuga kuri N’Golo. Mbega umukinnyi!.
Ubwo yazaga muri Chelsea bwa mbere nyuma yo gutwara shampiyona na Leicester, mu mayeri y’umukino yari mwiza ariko twamubonye cyane nk’ukinana n’abandi.
Ariko ikintu cy’ingenzi kandi cyihariye kuri we ni ubushake bwo kwiga n’ubushobozi bwo kubikora vuba cyane, no kubikora mu kibuga.’
Asesengura imikinire ya Kante kuri Austria, Fabregas yagize ati: ’Ibi n’ibisanzwe kuri N’Golo, kwambura umupira kandi kuri njye, yateye imbere cyane kuri ibyo....
Ni Diyama kuba umufite mu ikipe mu by’ukuri."
Benshi ku mbuga nkoranyambaga basingije uyu mukinnyi wicisha bugufi ndetse witanga ijana ku ijana mu kibuga kandi ntaruhe.
Kante akomeje gutanga ibyishimo muri Euro 2024
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *