skol
Kigali

N’golo Kante yasabye ikintu gitangaje abakunzi b’umupira w’amaguru

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 10 June 2021

Umukinnyi N’Golo Kante ukina hagati mu ikipe y’igihugu y’Ubufaransa na Chelsea,yasabye abakunzi ba ruhago guhagarika kumwita “umuntu mwiza kandi wicisha bugufi”kuko ngo hari abakinnyi benshi bameze nkawe mu mupira w’amaguru.


Abantu benshi bavuga ko Kante ariwe mukinnyi wicisha bugufi kurusha abandi ku isi kubera ibyo akora birimo no gukora isuku mu bwiherero bwo ku musigiti asengeraho.

Kante w’imyaka 30 yanze akayabo Chelsea yashakaga kumuhemba kubera gucuruza isura ye avuga ko akeneye ko bamuhemba umushahara usanzwe gusa.

Uyu mukinnyi kandi yagize isoni zo kwifotoreza ku gikombe cy’isi yafashije Ubufaransa gutwara mu mwaka wa 2018 mu Burusiya.

Kante aracyatwara akamodoka gashaje yaguze karakoze ubwo yari ageze muri Leicester city kandi ahembwa asaga ibihumbi 150 by’amapawundi ku cyumweru.

Aganira n’abanyamakuru mbere y’umukino Ubufaransa buzahura n’Ubudage muri Euro 2020 kuwa Mbere,Kante yagize ati “Ndi umuntu usanzwe.Si ngombwa kunyita ko ndi umuntu mwiza.Ndi umukinnyi nk’abandi bose.

Mbona rimwe na rimwe bikabije.Ntabwo bikwiriye.Hari abandi bakinnyi benshi bameze gutyo mu mupira w’amaguru.”

N’golo Kante ari mu bakinnyi bakundwa na benshi mu mupira w’amaguru ndetse n’abakinnyi bagenzi be kuko ubwo batwaraga igikombe cy’isi bamuhimbiye indirimbo yo kumusingiza gusa abasaba kurekera aho.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Hagiye hanze amakuru y’umukinnyi watorewe kwegukana Ballon d’Or...

Amakuru akomeje gucaracara ku rubuga rwa Twitter aravuga ko Lionel Messi...
27 November 2021 0

Niyonzima Olivier "Seif" yasabye imbabazi nyuma yo guhagarikwa mu...

Umukinnyi Niyonzima Olivier uzwi nka "Seif" uheruka guhagarikwa mu ikipe...
26 November 2021 0

Ikipe imwe hagati ya Portugal n’Ubutaliyani ntizitabira igikombe cy’isi...

Hasohotse tombola y’uburyo amakipe y’i Burayi azahura mu mikino ya...
26 November 2021 0

Ikipe ya Etincelles FC nayo yabonye umufatanyabikorwa mushya...

Ikipe ya Etincelles FC yo mu karere ka Rubavu,yamaze gusinya amasezerano...
26 November 2021 0

Abakinnyi 10 bivugwa ko bahembwa agatubutse muri shampiyona y’u Rwanda...

Abakinnyi b’umupira w’amaguru hirya no hino ku isi bari mu binjiza agatubutse...
26 November 2021 0

Thierry Henry yahishuye icyihishe inyuma yo kuba Zidane na Pochettino...

Icyamamare muri Arsenal,Thierry Henry yavuze ko Mauricio Pochettino na...
26 November 2021 0