skol
fortebet

NBA: Pacers na Celtics zakomeje muri ½ cy’Imikino ya Kamarampaka

Yanditswe: Wednesday 30, Apr 2025

featured-image

Sponsored Ad

Indiana Pacers yatsinze Milwaukee Bucks amanota 119-118, Boston Celtics itsinda Orlando Magic amanota 120-89, zombi zigera muri ½ cy’Imikino ya Kamarampaka muri NBA.

Sponsored Ad

Aya makipe yombi yabigezeho nyuma yo kuzuza intsinzi enye yasabwaga mu gice cy’iburasirazuba.

Umukino wa Pacers na Bucks wari injyanamuntu kuko wasabye iminota y’inyongera, nyuma y’aho amakipe yombi yasoje iminota isanzwe y’umukino anganya amanota 103.

Pacers yitwaye neza cyane mu nyongera ibifashijwemo na Tyrese Haliburton. By’umwihariko iyi kipe yatsinze amanota umunani mu masegonda 34.

Muri ½, Indiana Pacers izahura na Cleveland Cavaliers yasezereye Miami Heat.

Ni mu gihe, Boston Celtics izategereza ikipe izava hagati ya New York Knicks na Detroit Pistons zikomeje gukubana cyane kuko Knicks iri imbere n’intsinzi eshatu kuri ebyiri.

Undi mukino wari utegerejwe cyane, Denver Nuggets yatsinze Los Angeles Clippers amanota 131-115, isigara isabwa intsinzi imwe kugira ngo ikomeza muri ½.

Ikipe izakomeza izahura na Oklahoma City Thunder yasezereye Memphis Grizzlies.

Iyi mikino izakomeza ku wa Kane, aho Golden State Warriors izakina Houston Rockets. Warriors iyoboye n’intsinzi eshatu kuri imwe.

Los Angeles Lakers yo irakomerewe kuko imaze gutsindwa imikino itatu na Minnesota Timberwolves, bityo n’itsindwa umukino ukurikira izahita isezererwa itarenze umutaru.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa