skol
fortebet

Ndayishimiye Eric ’Bakame’ yavuze impamvu yamuteye kuva mu ishuli

Yanditswe: Monday 26, Dec 2016

Sponsored Ad

Umuzamu wa Rayon Sports n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, Ndayishimiye Eric uzwi nka Bakame, yatangaje ko ikintu cyatumye acikiriza amashuri ntabashe kurangiza byibuze ayisumbuye, ari uko yahaye umwanya munini gukina umupira w’amaguru rero akabona kugumya kubivanga atabishobora ahitamo gukina umupira kuruta kwiga.
Bakame aganira na Umuryango.rw, yatangaje ko yahagaritse amashuri ye ageze mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye bitewe n’uko yabonaga atabasha gufatanya amashuri no gukina kandi (...)

Sponsored Ad

Umuzamu wa Rayon Sports n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, Ndayishimiye Eric uzwi nka Bakame, yatangaje ko ikintu cyatumye acikiriza amashuri ntabashe kurangiza byibuze ayisumbuye, ari uko yahaye umwanya munini gukina umupira w’amaguru rero akabona kugumya kubivanga atabishobora ahitamo gukina umupira kuruta kwiga.

Bakame aganira na Umuryango.rw, yatangaje ko yahagaritse amashuri ye ageze mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye bitewe n’uko yabonaga atabasha gufatanya amashuri no gukina kandi na none yarabonaga ageze mu gihe cye gukina.

Yagize ati ’’Nagarukiye mu wa gatanu w’amashuri yisumbuye, navuga ko icyatumye ncikiriza amashuri ari ibibazo by’umupira, umupira nabaye nkaho nywushyira imbere kurusha amashuri, kuko icyo gihe aribwo nari ntangiye kugirirwa icyizere yaba mu ikipe yanjye narindimo ndetse no mu ikipe y’igihugu, kandi icyo gihe numvaga igihe cyo gukina kigeze kandi mbona ntabifatanya mpitamo gukina ishuri ndarireka."

Bakame waretse kwiga agahitamo iya ruhago, kuri ubu avuga ko ruhago ariyo imutunze n’umuryango we, w’abana 3 n’umugore. Amaze gukuramo imodoka n’inzu 2, imwe mu Bugesera ariho atuye n’indi yo mu mujyi wa Kigali.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa