Neymar ashobora kudakina na Real Madrid mu mukino wo Kwishyura
Yanditswe: Monday 26, Feb 2018
Umukinnyi Neymar Jr yaraye avunikiye bikomeye mu mukino ikipe ye ya Paris Saint Germain yatsinze Marseille ibitego 3-0 bituma benshi bavuga ko ashobora kutazagaragara mu mukino wo kwishyura wa 1/8 cya UEFA Champions League bazakiramo Real Madrid.
Uyu musore yavunitse akagombambari ku munota wa 80 w’umukino ndetse asohorwa mu kibuga bamuteruye,ataka cyane byatumye benshi bakeka ko atazagaragara ku mukino wo kwishyura wa UEFA Champions League basabwa gutsinda Real Madrid ibitego 2-0 ku wa 06 (...)
Umukinnyi Neymar Jr yaraye avunikiye bikomeye mu mukino ikipe ye ya Paris Saint Germain yatsinze Marseille ibitego 3-0 bituma benshi bavuga ko ashobora kutazagaragara mu mukino wo kwishyura wa 1/8 cya UEFA Champions League bazakiramo Real Madrid.
Uyu musore yavunitse akagombambari ku munota wa 80 w’umukino ndetse asohorwa mu kibuga bamuteruye,ataka cyane byatumye benshi bakeka ko atazagaragara ku mukino wo kwishyura wa UEFA Champions League basabwa gutsinda Real Madrid ibitego 2-0 ku wa 06 Werurwe 2018.
Mu kiganiro kapiteni wa PSG Thiago Silva yagiranye na Canal + nyuma y’umukino,yavuze ko imvune ya Neymar igaragara nk’ikomeye ndetse ko atizeye ko azaba yakize kuri uyu mukino w’ishyiraniro mu gihe umutoza Unai Emery yatangaje ko ategereje ibiva mu isuzuma uyu munsi gusa yizeye ko azaba yakize.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *